Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umuganga w’indwara z’abagore ukorera mu Mujyi wa Kigali, akekwaho gukorera umugore wari yagiye kwivuza bimwe mu bikorwa bigize icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu muganga afite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akaba yakoreraga akazi ke mu Rwanda akaba yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2024.
Amakuru yizewe iki kinyamakuru gifite avuga ko ibi atari ubwa mbere uyu muganga abikora kuko “abamuzi bavuze ko hari n’undi mukobwa yabikoreye ariko we ntiyajya gutanga ikirego, ahitamo kubyihorera.”
Uyu muganga yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Gihanwa n’ Ingingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iki cyaha kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu ya 1.000.000 Frw ariko itarenze 2.000.000 Frw.