Umuganga wo mu gihugu cya Colombia yategetswe n’Urukiko kwishyura za Miliyoni z’Amapeso akoreshwa muri icyo gihugu akanafasha kurera umwana kugeza agize imyaka 18, nyuma y’uko ababyeyi be bamubyabe bitarateganyijwe, aho yari yarakoreye se igikorwa cyo gufunga intanga ngabo kizwi nka ‘Vasectomy’, ariko uwo mugabo agatungurwa no kubona umugore we atwite. https://imirasiretv.com/umusore-akurikiranyweho-kuniga-gitifu-wumurenge-akamuvuna-akaguru/

 

Urukiko rwatangaje ko uyu muganga yategetswe gufasha kurera uyu mwana, kuko yijeje se ko iyo vasectomy yagenze neza, bityo ntiyongera kugira ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro akoresha kuko yumvaga byararangiye atagitera inda. Gusa, ngo ntibyagenze neza kuko nyuma y’umwaka umwe gusa, uwo mugabo akorewe ubwo buvuzi, yatunguwe no kubona umugore we atwite, bituma umuryango ubyara umwana utari wateganyije.

 

Uyu mugabo akimara kubona umugore we atwite, byabaye ngombwa ko bakoresha ibizamini byo kwa muganga, basuzuma intanga z’uwo mugabo basanga agifite ubushobozi bwo gutera inda, byemeza ko vasectomy yakozwe nabi. Uku kurega byafashe igihe kirekire, kuko uwo mugabo yakorewe ubwo buvuzi bwo kuboneza urubyaro bwa vasectomy mu 2012, ariko ababyeyi bareze uwo muganga mu 2023, bavuga ko amakosa ye, ari yo yatumye bahura n’ibibazo byo mu buryo bw’amikoro ndetse no mu buryo bw’amarangamutima.

 

Icyemezo cy’umucamanza muri urwo rubanza, cyabaye ko uwo muganga agomba gufasha uwo muryango kurera uwo mwana wavutse kubera amakosa yakoze, kugeza agize nibura imyaka 18 y’amavuko. Papa w’umwana ngo yagize ikibazo cyo gutakaza ubushobozi bwo kumva, rimwe na rimwe ngo akumva agize isereri, ubundi akanaruka, bituma nta hantu bemera kumuha akazi nk’umukozi, iyi akaba ari imwe mu mpamvu imyanzuro y’Urukiko yavugaga ko uriya muganga agomba gufasha ababyeyi kurera uyu mwana wavutse nyamara yari yarijeje ababyeyi ko batazabyara.

 

Ikinyamakuru OddityCentral dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Urukiko rwanzuye ko uwo muganga agomba guha uwo muryango miliyoni 92 z’Amapeso yo muri Colombia (Agera ku hihumbi 20 by’Amadolari) y’indishyi z’akababaro, akishyura Miliyoni 60 z’Amapeso (Agera ku bihumbi 13 by’Amadolari), y’amagarama y’urubanza n’ibindi byose umuryango wakoresheje muri urwo rubanza, ndetse na Miliyoni 143 z’Amapeso (Ibihumbi 31 by’Amadolari) yo gufasha uwo mwana wavutse bitewe n’amakosa y’uwo muganga.

 

Igishimishije muri uwo mwanzuro w’urukiko nk’uko bivugwa muri iyo nkuru, ni uko uwo muganga atagisabwa kuzita kuri mwana imyaka 18 yose, kuko yavutse mu 2013, ubu akaba arengeje imyaka 10, bivuze ko azamwitaho mu myaka isigaye gusa ngo yuzuze 18 iteganyijwe muri uwo mwanzuro w’urukiko. Icyakora ntibyigeze bisobanurwa impamvu yatumye umuryango w’uwo mwana urega uwo muganga utinze bigeze aho. https://imirasiretv.com/ishyaka-rya-tshisekedi-ryeguje-umunyamabanga-mukuru-waryo-yanga-kuvaho/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved