Umugeni abuze k’umunsi w’ubukwe Umusore agahinda karamwishe

Ni mu ntara y’iburasirazuba ho mu karere ka Nyagatare, umusore witwa Murengwa Alex yakundanye n’umukobwa witwa MUSABWA Scovia, imyiteguro yose iba mbere y’ubukwe barayikora kugeza ubwo k’umunsi wo gusezerana tariki 5 z’ukwezi bari bumvikanye zageze, ariko umusore n’umuryango we bajya k’umukobwa bagasanga umugeni ntawe uhari, ndetse m’urugo iwabo w’umukobwa akaba aribo bibwirira uyu muryango w’umusore ndetse n’umusore ko umugeni we SCOVIA ataraza kuhaboneka.

Alex ubwo umunyamakuru yamusangaga aho yari ari yatangiye avuga ati” Nitwa Murengwa Alex nakundanye n’umukobwa witwa Musabwa Scovia, twari tumaze imyaka 3 dukundana. Hanyuma ku itariki 4 z’ukwezi kwa 12 umwaka wa 2021, nagiye iwabo gufata irembo, ndasaba ndetse ndanakwa byose nabikoreye rimwe, ntanga inka 2 imwe ihaka nindi y’ijigija, n’amafranga y’ifatarembo ibihumbi 300, ababyeyi basabanaga mu miryango yombi twemeranya ko tuzakora ubikwe tariki 5 zukwa 2 umwaka wa 2022, ari nazo tariki z’uyu munsi tugeze iwabo w’umukobwa tukabura umukobwa”.

Alex bahise bamubaza niba k’umunsi ubanziriza uw’ubukwe bwabo ubwo ni tariki 4, niba batarigeze bamubwira ko umukobwa ataraza kuboneka, ngo wenda bitume atirirwa aza aho kureba umugeni, ALEX asubiza ko nta muntu wigeze ubimubwira uretse paster wabo wari kubasezeranya witwa GASHUMBA FRED, wo kuri CALVARY TEMPLE NYARUPFUBIRE,wamubwiye ko Atari bubasezeranye, nyuma yo kubibabwira Scovia avuga ko Atari kubyumva neza, nuko biba ngombwa ko bapanga guhita bashaka undi mu paster wo kubasezeranya, arin nabwo uyu munsi tariki 5 zari zageze biteguye neza gusezerana, ndetse ALEX avuga ko bari banabiteguye neza bafatanije n’abantu bose bo mu miryango yombi harimo na musaza w’uyu mukobwa witwa RUTAYISIRE PETER ari nawe mukuru w’umuryango wo k’umukobwa ndetse nabo m’umuryango wo kwa ALEX babitegura neza bakoze uko bashoboye kugira ngo gutungurana kwa paster GASHUMBA wababwiye ko atazabasezeranya bitazagira icyo byangiza.

Alex avuga ko gusezerana k’umurenge bagiyeyo tariki 13 zukwa mbere, ariko impamvu paster GASHUMBA yahisemo kutabasezeranya yo ntago ayizi ngo paster niwe uyizi. Umunyamakuru yamubajije niba impamvu paster yanze kubasezeranya ahari Atari uko atajya gusengera k’urusengero rwabo, ALEX amusubiza ko bitashoboka kuko iyaba adasengerayo ntago aba yaramwemereye kumusezeranya mbere hose, ndetse ngo anamurange m’urusengero amenyesha abakristu ko azasezerana, mukumubaza uko ari gufata ibyo bintu byamubayeho Alex yagize ati” ibintu bimbayeho ni ibyago bikomeye cyane, birimo ubuhemu burenze urugero ndetse no kutagira indangagaciro”.

Inkuru Wasoma:  Ubukwe bw’umunyamakurukazi n’uwo bakorana kuri RadioTv10 bukomeje kuvugisha benshi kubera kubasaba gusoma igihe kirekire

ALEX bamubajije niba adatekereza ko Scovia gukora ibi ngibi Atari ukugira ngo amategeko azabagabanye imitungo nk’abantu basezeranye, asubiza ko iby’amategeko atabisobanukiwe neza ndetse akaba nta kintu yabivugaho, ariko ikintu azi neza nuko azagana amategeko akamurenganura kugira ngo agarure ibintu bye yatanze harimo inka ndetse n’amafranga. Bamubajije niba mbere y’uyu munsi e we n’umugeni we Scovia nta kibazo na kimwe bigeze bagirana asubiza mu magambo avuga ati” njye na we nta kibazo twigeze tugirana, kuko kugeza n’ejo kuwa gatanu twari turi kuvugana neza ukuntu ibintu bizagenda, intebe n’ibitanda twakoresheje uburyo bizazanwamo, ndetse turi no kuvugna uburyo tuzajya kwipimisha corona kuko urabizi ko muri iyi minsi gukora ibirori bisaba kwipimisha, mbese kugeza kuwa gatanu nta kibazo cyari gihari”.

Alex bamubajije igihe yamenyeye ko umukobwa ataraboneka, yavuze ko yabimenye mu gitondo k’umunsi w’ubukwe, ubwo yabyutse agasanga missed calls muri phone ye ngo zahereye nka saa tanu saa sita z’ijoro, akizibona ahita avugana na musaza wa SCOVIA RUTAYISIRE amubwira ko umukobwa bamubuze, ndetse ngo akaba yabuze yagiye muri salon, Alex akomeza avuga ko ibyo atigeze abyemera na gatoya ari nabwo yikomereje imyiteguro ye ubundi akajya k’umukobwa ari nabwo yasanze koko ibyo bavuga ari ukuri.

Alex yakomeje avuga ababaye cyane ati”ibi biragaragara ko ari ibintu bateguye kuva kera bagakomeza bambeshya mu nyungu zabo”. Bamubajije icyo ari gutekereza avuga ko ikintu cya mbere ari gutekereza ari ukumusubiza ibintu byose yatakaje k’ubukwe harimo inka ndetse namafranga ubundi akikomereza. Bamubajije niba aramutse asanze uyu mukobwa ari ikibazo yagize niba bakomeza ubukwe nk’uko byari biteganijwe, Alex avuga ko atabyemera, ndetse ameze nk’umuntu uri gutekereza ko byanga byakunda ari ibintu byapanzwe n’umuryango w’umukobwa. Bamubajije ikintu yumva yifuza kubwira uyu muryango w’uyu mukobwa yavuze ati” aba bantu ikintu nababwira nuko mbere yo gukora ikintu bagomba kujya babanza bakareba ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda, ikindi kandi nanone bakareba amategeko icyo ateganya bakareka kwiteza ibibazo m’uburyo bumwe cyangwa ubundi”.

Inkuru Wasoma:  Apotre Mutabazi yasubije uwavuze ko ari we wagapfuye pasiteri Theogene agasigara

Bamwe mubari batashye ubukwe nabo bavuze ko ibi bintu biteye agahinda, kubona umusore ategura byose agakora imyiteguro yo gukora ubukwe, kugera k’umunsi w’ubukwe ariko bajya kumureba bakababwira ko umugeni yabihishe, ndetse ngo ikibabaje kurushaho nuko aya makuru bayabwiwe n’abana bari kumwe na Scovia muri salon, ngo ibyo bintu ni agasuzuguro gakabije cyane. Umubyeyi umwe yavuze ko abo m’umuryango w’umukobwa baje kubageraho saa tanu z’amanwa bamaze kwitegura neza, ama modoka yahageze ariko nabo bababwiraa ko umukobwa yakomeje kubura.  Yakomeje avuga ati” tugera m’urugo rw’umukobwa ikintu cyatugaragarije ko nta bukwe bwari buhari mbese ntabwo bari biteguye, ntago batwakiriye, nta gatebe baduhaye nta ki, nabo kutwakira turababura, nabo twagiye tugerageza kuvugana nabo ni abo k’uruhande bazaga baje kureba ibiri kubera aho ngaho. Rero imitima yacu irababaye cyane kubona umusore aza gutwara umugeni ariko bikarangira gutya, ibibazo ni birebire cyane, hari inka twatanze, amafranga ndetse nama tente twakodesheje, hakarengaho n’agasuzuguro bageretseho, ubu imitima yacu irababaye cyane”.

Uyu mubyeyi yarangije agira inama abakobwa avuga koi bi bintu ari indengakamere, rwose niba ukunze umuntu wagakwiye kumukunda nta kumukinisha, arangiza asaba Imana ko izamufasha abana yabyaye ibi bintu ntibizabagereho. Abandi batashye ubukwe nabo agahinda kari kabishe cyane cyane ababyeyi b’abagore, bababajwe cyane na Alex n’ibyo ahuye nabyo, ariko ikintu bose bahurizagaho n’uko uyu muryango w’umukobwa ushobora kuba wabahemukiye ubishaka kubera inyungu zabo. Ushaka kuvugana n’uyu muryango numero ni 0788271049.

Niba ukunda gusoma inkuru z’uruhererekane z’amateka, urukundo ndetse n’ubuzima, wazisanga kuri iyi website yacu aho watangira usoma inkuru IBANGO RY’IBANGA iri mu ntangiriro mazen ugashira irungu bihoraho iteka. Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Inkuru Wasoma:  Umunyarwenya ukomoka mu Rwanda no mu Burundi yataramiye I Goma ababwira ijambo rikomeye

Inkuru Wasoma:  Amashirakinyoma ku kuba Bruce Melodie yarahuriye na The Ben muri studiyo bikarangira indirimbo idakozwe

Bamwe mubari batashye ubukwe nabo bavuze ko ibi bintu biteye agahinda, kubona umusore ategura byose agakora imyiteguro yo gukora ubukwe, kugera k’umunsi w’ubukwe ariko bajya kumureba bakababwira ko umugeni yabihishe, ndetse ngo ikibabaje kurushaho nuko aya makuru bayabwiwe n’abana bari kumwe na Scovia muri salon, ngo ibyo bintu ni agasuzuguro gakabije cyane. Umubyeyi umwe yavuze ko abo m’umuryango w’umukobwa baje kubageraho saa tanu z’amanwa bamaze kwitegura neza, ama modoka yahageze ariko nabo bababwiraa ko umukobwa yakomeje kubura.  Yakomeje avuga ati” tugera m’urugo rw’umukobwa ikintu cyatugaragarije ko nta bukwe bwari buhari mbese ntabwo bari biteguye, ntago batwakiriye, nta gatebe baduhaye nta ki, nabo kutwakira turababura, nabo twagiye tugerageza kuvugana nabo ni abo k’uruhande bazaga baje kureba ibiri kubera aho ngaho. Rero imitima yacu irababaye cyane kubona umusore aza gutwara umugeni ariko bikarangira gutya, ibibazo ni birebire cyane, hari inka twatanze, amafranga ndetse nama tente twakodesheje, hakarengaho n’agasuzuguro bageretseho, ubu imitima yacu irababaye cyane”.

Uyu mubyeyi yarangije agira inama abakobwa avuga koi bi bintu ari indengakamere, rwose niba ukunze umuntu wagakwiye kumukunda nta kumukinisha, arangiza asaba Imana ko izamufasha abana yabyaye ibi bintu ntibizabagereho. Abandi batashye ubukwe nabo agahinda kari kabishe cyane cyane ababyeyi b’abagore, bababajwe cyane na Alex n’ibyo ahuye nabyo, ariko ikintu bose bahurizagaho n’uko uyu muryango w’umukobwa ushobora kuba wabahemukiye ubishaka kubera inyungu zabo. Ushaka kuvugana n’uyu muryango numero ni 0788271049.

Niba ukunda gusoma inkuru z’uruhererekane z’amateka, urukundo ndetse n’ubuzima, wazisanga kuri iyi website yacu aho watangira usoma inkuru IBANGO RY’IBANGA iri mu ntangiriro mazen ugashira irungu bihoraho iteka. Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved