banner

Umugeni wari ugiye gushyingirwa yapfiriye mu bukwe burakomeza buraba.

Mu gihugu cy’Ubuhinde habaye agashya kadasanzwe ubwo umugeni yapfaga azize umutima ariko abagize umuryango we bakanga ko ubukwe buhagarara ahubwo bakemeza ko umukwe wabo ashyingiranwa na murumuna we. Ibi byabereye mu gace kitwa Subhashnagar mu ngoro yitwa Bhagwaneshwar Mahanev.  Arashaka guca agahigo ko kugira iminwa miremire kurusha abandi ku isi.

Umugeni witwa Hetal w’umugabo witwa Jinabhai Rathore yari agiye gushyingirwa umusore witwa Vishal ubwo ibi byabaga. Abatumirwa bari buzuye mu nzu mberabyombi ubwo umugeni umutima we wagiraga ikibazo ibirori bigahagarara gato. Uyu yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro byo hafi aho ariko ntiyabasha kurokoka kuko abaganga bemeje ko umutima we wahagaze agapfa.

Mu marira menshi n’agahinda,ababyeyi b’umusore bahise batanga icyifuzo ko ubukwe butahagarara ahubwo bahabwa murumuna wa nyakwigendera ubukwe bugakomeza. Aba babyeyi babyemeye batazuyaje ibirori birakomeza ibyari amarira bikomereza mu byishimo. Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bawushyingura ubukwe burangiye.

Inkuru Wasoma:  Umugabo wo muri Kicukiro yica abantu akabashyingura mu nzu atuyemo

Umuyobozi w’Umujyi wa Bhavnagar witwa Samaj yavuze ko ibyabaye bibabaje ariko ko abantu bakwiriye kwishakamo ibisubizo igihe bibaye ko umugeni apfa hakarebwa niba na murumuna we atakwitabazwa ariko abantu ntibaheranwe n’agahinda. Ibi byago byabaye mu mpera z’ukwezi gushize. Ibi si ubwa mbere bibaye mu Buhinde kuko no muri Kamena 2021 ahitwa Etawan mu ntara ya Uttar Pradesh,umuryango watanze murumuna w’umugeni nyuma y’aho apfiriye mu mihango y’ubukwe. src: Umuryango.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved