banner

Umugeni yategereje umukunzi we bari bagiye gusezeranira ku rusengero ariko ntiyaboneka.

Ni mu murenge wa Mukindo ho mu karere ka Gisagara, umukobwa yategereje umuhungu bari bagiye gusezerana amaso ahera mu kirere kuko byarangiye bwije umuhungu ataje. Ngo hari hateganijwe ko uyu muhungu arasaba akanakwa nyuma bagasezerana mu kiliziya ariko umuhungu ntiyaboneka ku munsi w’ubukwe.

Iyi mihango y’ubukwe yari iteganijwe kuba kuri uyu wa 03 kanama ubwo Felix na Denyse bari gusezerana, umukobwa yari gusabirwa iwabo bagasezeranira imbere y’Imana muri paruwasi ya Magi iherereye mu karere ka Gisagara nk’uko Umuseke ubitangaza. Abantu bari babukereye ngo bagiye gutaha ubukwe, yewe abandi bari banafite impano zo guha abageni ariko birangira ubukwe butabaye. Umwe mu bari batashye ubwo bukwe yabwiye umuseke ko bategereje abageni bari batahiye ubukwe ariko baraheba,ndetse ngo bombi muri uyu mwaka wa 2022 nibwo bari basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Mukindo.

Yakomeje avuga ko umusore yagiye ku wa gatanu avuga ko agiye gushaka ibyo gukoresha ubukwe ariko anagiye kwiga kubera ko asanzwe yiga na kaminuza, birangira atagarutse ariko ngo agenda yagiye abwiye ababyeyi be ko bakomeza gutegura ibijyanye n’ubukwe ariko ngo mbere y’ubukwe nibwo byagaragaye ko umusore Atari gufata telephone birangira no ku munsu w’ubukwe ataje. Amakuru yamenyekanye n’uko abari gusezerana bafitanye umwana mukuru w’umukobwa, ariko ngo impamvu ubukwe butabaye ababyeyi b’umuhungu ntago bashakaga uwo mukobwa nk’uko byabwiwe Umuseke.

Inkuru Wasoma:  Wa musore wacurangiraga Clarisse Karasira avuze uburyo yamwihenuyeho amaze kuba umu star| avuze byinshi kuri we abantu batazi

Umunyamabanga nshingwa bikora w’akagari ka Gitega Biziyaremye Samuel, yavuze ko ibyabaye nabo byabatunguye, gusa avuga ko umusore bakirimo kumushakisha kubera ko icyatumye ataza batakizi bityo bazakimenya ariwe ubyivugiye ndetse anakomeza avuga ko amakuru abageraho ari uko umusore ari muzima nta kibazo afite. Uyu muyobozi yavuze ko kandi yaganiriye n’umukobwa akamubwira ko umusore amaze iminsi itatu ataboneka, kuko hari n’imihango yari gukorwa kwa padiri mbere y’ubukwe ariko ntiyahaboneka.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko imyiteguro y’ubukwe yo yari yarakozwe kuko n’aho kuba bari barahashatse, yewe n’akagari kari karabatije intebe ndetse n’ibyuma byo gucuranga umuhungu yarabyemerewe. Umukobwa nta kazi agira, mu gihe umuhungu we yiga muri kaminuza, abari batashye ubukwe bazanye impano babonye butabaye bazisubizayo, naho ibyari byateguwe byo kurya no kunywa, byarariwe ndetse birananyobwa.

Ubuyobozi bw’aho bwasabye ko abantu bagiye gukora ubukwe babanza bakagenzura ibintu byose neza mbere y’uko basezerana imbere y’amategeko mu rwego rwo kwirinda ibibazo nk’ibi ngibi. Umuyobozi yagize ati” niba umusore yabenze umukobwa ku munsi w’ubukwe, ni icyasha kandi nawe bishobora kumwicira ibindi biri imbere”. Gusa mu busesenguzi abantu bashinjije umusore ko ariwe ufite icyaha, dore ko ari nawe ufata umukobwa akamujyana gusezerana mu mategeko ku murenge.

Vava dore imbogo birangiye asubiye I Kigali| manager Laila ati”Injajwa zirajya hehe?”. dore uko byari bimeze kuri video.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved