Umugeni witwa Nansik Dashe wari utegerejwe mu birori by’ubukwe bwe yatorotse habura umunsi umwe ngo ubukwe bwbubere mu karere ka Plateau mu gihugu cya Nigeria.
Ubukwe bwa Nansik Dashe na Kapnan Daniel Ventur bwari buteganyijwe kuba ku wa 27 Ukuboza 2024 mu rusengero rwa COCIN LCC, NIMTIM, PIL Gani.
Amakuru aturuka ku bantu ba hafi b’uyu mugeni avuga ko Dashe yaburiwe irengero ku wa 26 Ukuboza, nyuma yo kugira ubwoba bwo gukora ubukwe aho yahise asiga umugabo we n’imiryango yabo bari gutegura ibirori.
Bivugwa ko kugeza ubu aho aherereye hataramenyekana ndetse nta makuru ajyanye n’ubukwe cyangwa amafoto y’ibirori yari yajya ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga z’umugabo, inshuti, cyangwa imiryango yabo.
Ibi byabaye byateye ibibazo mu miryango yombi dore ko bari biteguye ibirori byuzuye ibyishimo n’umunezero.
Nta makuru yandi aratangazwa ku cyatumye uyu mugeni afata icyemezo cyo kwigendera mu buryo butunguranye.