banner

Umugeni yitabye Imana ku munsi abakwe bari kujya gufata irembo iwabo

Mu Murenge wa Kigabiro wo mu Karere ka Rwamagana hakomeje kuvugwa amakuru y’urupfu rw’umukobwa wari ufite ubukwe, witabye Imana ku munsi abakwe bari kujya gufata irembo iwabo.

Uyu mukobwa witwaga Uwitonze Dalia yari afite imyaka 21 y’amavuko. Avuka mu Mudugudu wa Bacyoro mu Kagari ka Sibagire mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama, ashyingurwa ku wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama.

Ubukwe bw’uyu mukobwa bwari buteganyijwe ku wa 15 Werurwe, yari yateguje iwabo ko bazaza gufata irembo mu mpera z’icyumweru gishize, batumira inshuti n’abavandimwe nk’uko bisanzwe. Uwo mukobwa ngo yari umwe mu bakoraga imirimo bitegura abashyitsi ariko bigeze saa Tanu z’amanywa arwara mu nda bamujyanye kwa muganga ahita yitaba Imana.

Majyambere Jean Claude, musaza w’uyu mukobwa yavuze ko  icyishe mushiki we batari bakimenya, ahakana amakuru yavugaga ko umusore yari yabenze mushiki we, bigatuma yiyahura nk’uko byakomeje kuvugwa cyane muri aka karere.

Ati ‘‘Ibyo gushaka kwiyahura kuri mushiki wanjye si byo rwose, yarwaye mu nda ku wa Gatandatu ahagana Saa Tanu, njye naje mva i Kigali mvugana n’umusore ambwira ko abasaza bari buze kumufatira irembo bari mu nzira, ampa na nimero zabo turavugana, ni uko mama ampamagara ambwira ko mushiki wanjye ameze nabi nari ngeze i Kabuga ndaza ndamufata nsanga ari kuruka mpita mutwara kwa muganga.’’

Inkuru Wasoma:  Yagiye kuroba muri Muhazi birangira ahasize ubuzima

Majyambere yavuze ko bageze kwa muganga mu nda hakomeje kumurya cyane, ahita ahamagara ba basaza ababwira ko mushiki we amerewe nabi cyane, ibyo gufata irembo birangira gutyo, ahubwo batangira kumwitaho nubwo ngo yahise yitaba Imana.

Majyambere yahakanye amakuru y’uko umusore wari bushake mushiki we yamubenze, avuga ko ari ibihuha biri gukwirakwizwa n’abantu ngo kuko ari we wijyaniye mushiki we kwa muganga nyuma yo gusanga aribwa mu nda cyane.

Ati ‘‘Oya ibyo bintu si byo rwose, abasaza bamufatira irembo bari bari mu nzira rwose, ubukwe bwari kuzaba ku wa 15 Werurwe 2025. Urupfu rwa Uwitonze ruzwi n’Imana na ho abavuga ko umusore yari yaretse kuza si byo, imyiteguro twari tuyigeze kure kandi twafatanyaga n’umusore, ni umuntu twavuganaga umunsi ku munsi.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, na we yabwiye IGIHE dukesha iy’inkuru ko bakurikiranye, bagasanga uyu mwana w’umukobwa ngo yari arwaye mu nda nubwo bivugwa ko yari yiriwe mu mirimo ategereje abo bashyitsi.

Yavuze ko uwo munsi yarwariyeho ari na bwo bamujyanye kwa muganga nubwo byarangiye yitabye Imana, asaba abantu kureka gukwirakwiza ibihuha by’uko uwo mukobwa atarwaye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!