Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Buhinde aravuga ko umuntu umwe wenyine ari we washoboye kurokoka impanuka y’indege yahitanye abarenga 240.

Kuri uyu wa Kane ni bwo indege yo mu bwoko bwa Boeing 787 Dreamliner ya sosiyete ya Air India yakoze impanuka, nyuma y’iminota mike ihagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Ahmedabad yerekeza i Londres mu Bwongereza.

 

Yari itwaye abantu 242, barimo abagenzi 230 n’abandi bantu 12 bayikoragamo.

Aba barimo Abahinde 169, Abongereza 53, umunya-Canada umwe ndetse n’abanya-Portugal barindwi.

 

Ibinyamakuru byo mu Buhinde bivuga ko umugabo witwa Ramesh Viswash Kumar ari we wenyine washoboye kurokoka iriya mpanuka.

Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko yarokowe no gusimbuka aciye mu idirishya ry’indege, ubwo yabonaga itangiye kugira ikibazo.

Vishwash usanzwe afite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, yari amaze iminsi mike mu Buhinde aho yari yaragiye gusura umuryango we.

Ubwo iriya ndege yakoraga impanuka yari kumwe n’umuvandimwe we witwa Ajay Kumar Ramesh bari basubiranye mu Bwongereza, gusa we ikaba yamuhitanye.

 

Uyu mugabo mu kiganiro yahaye abanyamakuru, yavuze ko nyuma yo kugera ku butaka yisanze akikijwe n’imirambo myinshi; ku buryo kureba ibyabaga byari biteye ubwoba cyane.

 

Yunzemo ko nyuma yo kurengwa n’ibyo yaroraga yahagurutse amaguru akayabangira ingata; mbere yo gutoragurwa n’imbangukiragutabara ikamujyana kwa muganga.

Kuri ubu uyu mugabo arwariye mu bitaro bya Asarwa muri Ahmedabad, nyuma yo kugira ibikomere mu gituza, mu maso no ku birenge.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.