Umugenzi wari muri gare ya Musanze yituye hasi ahita apfa bitera urujijo

Kuwa gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, Twagirimana Theogene wari uteze imodoka muri gare ya Musanze yituye hasi mu buryo butunguranye ahita apfa. Uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko akimara kwitura hasi, bagerageje kumutabara hifashishijwe imodoka y’umutekano y’umurenge wa Muhoza ariko basanga yamaze gushiramo umwuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kigombe, Mukamusoni Assoumini yavuze ko uyu mugenzi yatahaga yerekeza iwabo mu karere ka Gakenke, gusa batamenye aho yavaga, icyakora yari kumwe n’umuvandimwe we, aribwo bageze muri gare ya Musanze ahita yitura hasi.

Gitifu yakomeje avuga ko ubwo Imodoka y’umutekano yahageraga bagasanga yamaze gushiramo umwuka, bahise bajyana umurambo we mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri. Uyu muyobozi yakomeje avuga ko batamenye impamvu yateye uwo mugabo kwitura hasi mu buryo butunguranye.

Yakomeje avuga ko icyakora amakuru bahawe n’umuvandimwe wa nyakwigendera witwa Birutakwinginga Marcel, ari uko nyakwigendera yari asanzwe arwaye.

SRC: KIGALITODAY

Inkuru Wasoma:  CG (Rtd) Gasana Emmanuel yagejejwe muri gereza I Mageragere

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved