Umugabo witwa Ahorushakiye Venant w’imyaka 40 y’amavuko yapfiriye muri gare I Muhanga. Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Kanama 2023 aho ubuyobozi buvuga ko bwamenye amakuru ko nyakwigendera yari avuye mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi ashaka kwerekeza muri Ngororero.
Nshimiyimana Jean Claude, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bahamagaye mwishywa wa nyakwigendera witwa Tuyisenge Moabu bakamubwira ko nyirarume arwaye, ava mu karere ka Ngororero aje kumureba ageze iwe asanga yarembye, yigira inama yo kujya kumurwariza mu rugo.
Gitifu Nshimiyimana yakomeje avuga ko bageze muri gare bategereje imodoka birangira ashizemo umwuka. Yavuze ko iby’urupfu rwa Ahishakiye babimenyesheje abo mu muryango we bagiye kumujyana mu bitaro bya Kabgayi kugira ngo basuzume umurambo we, kuko abaganga aribo bemeza icyamwishe.
Tuyisenge, mwishywa wa nyakwigendera avuga ko urupfu rwa nyirarume rwamutunguye kuko yatatse ko arwaye ejo ariko bitari bikabije. Yavuze ko yafashwe n’indwara aho kuvuga byamunaniye, aho azanzamukiye baramumenyesha kuburyo yari afashe umwanzuro wo kujya kumurwariza muri Ngororero iwabo.
Nyakwigendera yakoraga akazi k’ububaji I Musambira, akaba asize umugore n’abana bane. Amakuru avuga ko RIB yatangiye iperereza mbere y’uko imodoka igeza umurambo wa nyakwigendera I Kabgayi.