Uwanyirigira Jeannine ni umuturage wo mu murenge wa Masaka ho mu karere ka Gasabo, akaba avuga ko amaze igihe kingana n’imyaka 15 asaba uburenganzira ku mwana we yabyaranye n’umugabo witwa Nzabarimana Abdallah ariko bikaba byaranze.
Uwanyirigira akomeza avuga ko ubwo umwana yari afite imyaka ibiri ubuzima bumeze nabi, aribwo yafashe icyemezo cyo guha umwana se nk’uko abisobanura, ati” nabyaranye na Nzabarimana Abdallah ariko kubera ubuzima bubi kurera umwana ntago byari binyoroheye, kubera ko Nzabarimana atigeze akora inshingazo ze nka papa w’umwana kuva ntwite kugeza umwana avutse, nibwo nafashe umwanzuro wo kumumushyira”.
Yakomeje avuga ko ajya gufata umwanzuro wo gushyira umwana papa we, ariko umwana yaje kurwara akabona agiye kumupfiraho, ubuzima ari bubi nta kazi agira yewe nta n’aho kuba yagiraga, ati” nabonye bimeze gutyo nigira inama mvuga ko aho kugira ngo ampfireho kandi afite iwabo bifashije reka mfate umwanzuro wo kumumushyira”.
Uwanyirigira yakomeje avuga ko nyuma ubwo ubuzima bwongeye kugaruka yashatse kumusaba Nzabarimana, ariko aho kumumusubiza ahubwo ahita amuhindurira n’amazina kuburyo kugeza n’ubu atazi uko umwana yitwa, ati” njyewe umwana nari naramwise Nzabonimana John Kelly, ariko yabikoze kugira ngo umwana tutazongera kubonana”.
Yakomeje avuga ko ubwo yajyaga kuregera kugira uburenganzira k’umwana, ahubwo yaje gushyirwaho amakosa ariwe, birangira dosiye ye itumvikanye, ati” dosiye imwe yavugaga ko umwana namwishe, indi ikavuga ngo umwana naramutaye, indi ivuga ko umwana namukubise bikamuviramo kubura burundu, nari mfite dosiye zindega ahubwo ntazi, ariko nabonaga mu kuburana kwanjye ndimo kuburana n’amafranga.’’
Uwanyirigira yakomeje avuga ko nta muntu wari umwitayeho mu rukiko, kuko Nzabarimana ubwo baburanaga yavugaga ko umwana yamumujugunyiye, gusa nanone ngo ubwo yamuregeraga urukiko rwa Gisozi mbere ko yamuteye inda, yavugaga ko amubeshyera atigeze amutera inda kugeza ubwo byageze igihe uyu mugabo avuga ko atanamuzi nta sano bafitanye.
Yanakomeje avuga ko no mubyatumye afata umwanzuro wo gushyira umwana papa we, ariko uko icyo gihe mu rukiko Nzabarimana yahakanaga ko atigeze atera inda uyu mubyeyi, noneho uko kumwihakana kugatuma amumushyira.
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko asaba imiryango ifite uburenganzira bw’abana mu nshingano zayo, ndetse na leta muri rusange ko bamuhuza n’umwana we, akamumenya nawe akamumenya akagira n’uburenganzira ku babyeyi bombi, ndetse n’iyo ataza ngo babane ariko akamenya ko umubyeyi we ahari, kubera ko ari umwana yabujijwe uburenganzira bwe ku mubyeyi, n’umubyeyi abuzwa uburenganzira ku mwana we.
Ku ruhande rwa Nzabarimana Abdallah uvugwa ko yabyaranye na Uwanyirigira, arahakana ko yabyaranye n’uyu mugore ndetse nta sano bafitanye na ntoya. Ati” sinabyaranye na we, sinashakanye na we, ntago rwose twabyaranye”.
Nzabarimana yakomeje avuga ko uyu Uwanyirigira adashobora kugaragaza uwo mwana avuga uko yitwa, ndetse n’iyo atanga ubusobanuro kuri uwo mwana yita uwe uba wumva bitumvikana, gusa kandi ubwo bajyaga kuburana kera yaje kumenya n’amakuru ko uyu mugore afite ingeso zo gushyira abagabo ho abana avuga ko babyaranye, muri make akaba ari ingeso asanganwe.
Umuyobozi mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda CLADHO, Evariste Murwanashyaka, avuga ko uyu mugore yaregera urukiko kandi bakagaragaza ibipimo bya gihanga bigaragaza uturemangingo tuba hagati y’umubyeyi n’umwana (DNA) kuko icyo gihe umugabo atazaba agihisha uwo mwana ndetse n’urukiko rwasanga aribyo koko rugatanga uburanganzira ku babyeyi bombi mugufatanya kwita kuri uwo mwana. Source: BTN