Umugore witwa Sylvia hamwe na Pasiteri witwa Preteria Mbadama w’imyaka 44, babitse umurambo w’umugabo w’uyu mugore mu gihe kingana n’imyaka ibiri yose bawusengera kugira ngo uzazuke, aho uyu mu pasiteri yayoboraga amasengesho, batawe muri yombi bazira kwanga gutanga amakuru y’urupfu rwa Nyakwigendera ngo ashyingurwe.
Amakuru avuga ko uyu Sylvia atigeze amenyesha Polisi y’igihugu cya Kenya ko Umugabo we y’itabye Imana, ahubwo yahisemo kubika umurambo w’umugabo mu cyumba akomeza kumusengera afatanyije na Pasiteri bafite ikizere ko Umugabo we azazuka.
Polisi yavuze ko uwo Pasiteri Mbadama ariwe wamenyeshejwe mbere yuko uwo mugabo yitabye Imana hari tariki ya 21 Ugushyingo 2023 bahita batangira ku musengera. Sylvia na Pasiteri bakomeje gusengera uwo murambo kugeza tariki ya 13 Mutarama 2025 aribwo batawe muriyombi.
Polisi yavuze ko nyuma y’uko uwo mugabo yitabye Imana, Sylvia yahise abuza abo mu muryango w’umugabo kuza kubasura ndetse aca iteka ko ntabashyitsi ashaka mu rugo rwe.
Nyuma ngo nibwo mukuru wa nyakwigendera yagize impungeze z’umuvandimwe we wari umaze imyaka ibiri batamuca iryera, niko kujya kumenyesha Polisi, Polisi yarahageze isanga Umurambo wa nyakwigendera warangiritse bikomeye, nibwo bafashe icyemezo cyo kujya ku wushyingura ndetse n’uwo mugore na Pasteur bahita batabwa muriyombi.