Umugore witwa Nzamukosha Dorothea wo mu murenge wa Rilima ho mu karere ka Bugesera, ari mu maboko y’ubugenzacyaha RIB akurikiranweho gushaka kwica mukeba we Mushimiyimana Belancila basangiye umugabo kugira ngo yegukane uwo mugabo n’imutungo ye, nyuma y’uko uwagombaga kumwica ariwe umurokoreye ubuzima.
Nk’uko yabiganirije ukwezi dukesha iyi nkuru, Mushimiyimana Benjamin wari wahawe ikiraka cyo kwica Belancila yavuze ko yari yibereye mu buzima busanzwe, uyu Nzamukosha akaza kumubwira ko bamumurangiye bityo ashaka kumuha ikiraka cyo kwica umuntu, nawe ntiyahakana avuga ko rwose niba kirimo amafranga menshi yagikora, niko kumuca amafranga ibihumbi 500, gusa Nzamukosha amubwira ko afite ibihumbi 200.
Bamaze kwemeranya Nzamukosha yasabwe ko yajya kwerekana ugomba kwicwa, baragenda bagera hafi yo kwa Belancila usanzwe ari n’umuganga gakondo, amutungira agatoki nuko Benjamin amubwira ko agiye gukora akazi nk’uko babyemeranijwe, gusa amuha amafranga y’ibanze ibihumbi 100 bemeranya ko andi azayamuha akazi ko kwica yakarangije.
Yakomeje avuga ati” ubwo nkimara kubona uwo ngomba kwica nagiye iwe nsanga hariyo n’abandi bantu baje kwivuza, mubwira ko umurwayi wanjye arembye cyane kuburyo atagera aho ngaho, bibaye byiza twajyana iwanjye nkajya kumumwereka akamuvurirayo”.
Banjamin yakomeje avuga ko hari abarwayi benshi kuburyo Belancila yamubwiye ko aza kumureba ariko agakomeza gutinda, ari nako ari kuvugana n’uwamuhaye akazi ko kwica, kugeza ubwo Belancila yaje kuva mu rugo ari kuvugana na Benjamin kugira ngo amurangire aho ari, ndetse ari no kuvugana na Nzamukosha wamuhaye ikiraka koko kugira ngo yumve niba akazi ari kugakora nk’uko babyumvikanye.
Yakomeje agira ati” ugomba kwicwa yageze iwanjye mu rugo, ariko ntekereza ko uwampaye akazi ashobora gukeka ko ntarakora akazi mpita mfata umwanzuro wo kumujyana ahandi hantu, arankurikira tuhageze mpita mubaza niba Nzamukosha Dorothea amuzi, ansubiza ko amuzi akanaba mukeba we, mboneraho kumubwira byose ko mfite akazi ko kumwica, bityo byaba byiza aramutse agiye muri RIB akajya kwishinganisha’’.
Benjamin yakomeje avuga ko Belancila atabanje kubyemera neza, byatumye ahamagara Nzamukosha akamubwira ko yarangije akazi ko kwica mukeba we, ndetse akanamwoherereza amafranga ibihumbi 41 byiyongera ku icumi yari yamwoherereje ubwo yajyaga gukora akazi, byose bikaba ibihumbi 151 kuko ibushize bapanga gahunda yari yamuhaye ibindi bihumbi 100, birangira Belancila abyiyemereye ko aribyo, ari naho yahereye amubwira impamvu ibitera.
Yakomeje ati” nkimara kumwereka ibimenyetso byose yahise ambwira ko ari mukeba we, ariko akaba yari yaratandukanye n’umugabo we mbere cyane agashaka n’undi mugabo bari kubana, ariko akaba atarashimishijwe n’uko abana n’umugabo we, kuko afite n’iduka hari umunsi yigeze kuza mu iduka ryabo umugabo amwirukana nabi cyane kuko yamuhombeje imitungo akajya ayinyerereza mu bandi bagabo”.
Arakomeza ati” Belancila akimara kumbwira gutyo nahise mugira inama yo kujya kwishinganisha muri RIB, aabanza gukusanya ibimenyetso koko maze arabijyana, nibwo Nzamukosha bahise bamuta muri yombi ndetse nanjye bantumaho njya gutanga ubuhamya”.
Umunyamakuru amubajije niba koko asanzwe akora ako kazi ko kwica, Benjamin yasubije ko Atari ko bimeze, ahubwo impamvu ari we bagezeho, ni uko Nzamukosha umuntu yabanje kuganiriza mbere k’uko ashaka kwica mukeba we, yari inshuti ye, ari nawe wafashe umwanzuro wo kumurangira Benjamin kugira ngo amafranga angana gutyo bazayirire, koko bikaba ari nako byagenze, ati” twarayariye, urumva yazaga no mu bice bice kandi twari tuyakeneye”.
Aya makuru ashimangirwa na Mushimiyimana Belancila wagombaga kwicwa, avuga ko Benjamin yamugezeho akamubwira byose kugeza ubwo yagiye kuri RIB agatangha ibimenyetso ndetse bikarangira mukeba we bamufunze ndetse n’impamvu ari uko yafuhiraga umugabo we batandukanye agashaka n’undi, ariko ntanyurwe kuko Belancila yari abanye n’uwo mugabo.
Bugenimana Emmanuel umugabo w’aba bagore bombi, avuga ko abana na Nzamukosha hari muri 2008, ariko akaba abizi neza ko ari umugore ukunda amaraha cyane, akomeza avuga ko byabaye ngombwa ko muri 2016 afungwa, ariko ari muri gereza bakamubwira ko urugo rwe hari abarutashye, kugeza ubwo yaje kubyibonera ubwo yavaga muri gereza agasanga nta kintu kikiba mu rugo mubyo yasize, aribwo baje gutandukana agashakana na Belancila.
Yakomeje avuga ko nanubu atarabyumva ukuntu Nzamukosha yashakaga kwica umugore we kugira ngo agaruke mu rugo, kandi we atarigeze na rimwe ajya gushaka undi muntu ngo baryamane, mu gihe Nzamukosha we yari yarafashe umwanzuro wo kujya gushaka undi mugabo bacanaga inyuma ari nabyo byatumye baza gutandukana.