Abaturage bo mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge baratabariza abana babiri bato ba Kagoyire Samila ufungiye mu nzererezi aho ubuyobozi buvuga ko bamutwaye kubera ko akora umwuga wo kwicuruza. Aba bana babarizwa mu kagali k’Agacyamo mu mudugudu w’Amahoro bari kwangara kubera kubura ubitaho.
SEDO w’akagali k’Agacyamo, Idrissa Habimana yabwiye Hanganews dukesha iyi nkuru ko uyu mubyeyi Kagoyire Samila yajyanwe mu kigo ngororamuco I Gikondo kubera ko yafatiwe ku muhanda ahazwi ko hahagarara abagore bicuruza, kuwa 1 Nzeri 2023 bityo akaba yaragiye kugororwa. Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwahise bumwaka imfunguzo z’inzu abana bari bakingiranyemo arazibima, biba ngombwa ko bica inzugi barabasohora, basaba nyirinzu kuba ari kubitaho, ariko ibikoresho bye bibikwa ku kagali kubera ko inzu bishe inzugi.
Abaturage bo muri aka kagali bavuga ko bibabaje kubona abayobozi bako bangaza abana bato nk’abo, kuko umwe afite imyaka 8 undi 6, bakaba birirwa bazerera mu ngo z’abaturage ubona bateye impuhwe, aho nta n’imyenda bafite kuko ubuyobozi bwayitwaye ndetse no gukaraba bikaba ikibazo, bakomeza bavuga ko uretse ingeso yo kwicuruza gusa bazi kuri Kagoyire ariko ni umunyamahoro nta n’urugomo agira.