banner

Umugore akubise umugabo amugira intere hafi kumwica| umugore asanzwe ata umugabo akajya gusambana

Ni muri Kimironko ahitwa Nyagatovu, umugore witwa Jaqueline yakubise umugabo we hafi kumwica kubera uburyo umubiri wose wuzuye amaraso amuziza ko uyu mugabo yatangiye kumuvumbura ibikorwa akora byo kuva iwe mu rugo akajya gusambana n’abandi bagabo bikaba ibikorwa uyu mugore akoze igihe kinini cyane ariko uyu mugabo akaba aribwo yari atangiye kubivumbura.

Ubwo yaganiraga na BTN uyu mugabo wakubiswe yavuze ko uyu Jaqueline bamaranye imyaka 20 babana ndetse bakanabyarana abana, ariko bijya gutangira yatangiye gukeka ko uyu mugore we amuca inyuma, anamwandikisha utupapuro amubwira ko ibyo bikorwa akora abikoreshwa n’uko nta bushobozi afite bwo kwigurira amavuta n’ibindi, bahita bafata umwanzuro wo gutandukana ku buriri bumwe kuburyo buri wese yagiye arara ukwe nundi ukwe.

Kuri uyu wa 14 Kamena rero nibwo uyu mugabo yatashye iwe mu rugo agasanga umugore we yazanye abagabo barimo gusangira amayoga munzu ye ndetse barino gukora ibyo atishimiye, nibwo umugabo agerageje kuvuga byahuriranye n’uko uyu mugore yari yaratangiye gukeka ko umugabo ari kumuvumbura ubundi aramukubita, itangazamakuru ryahageze umugabo yuzuye amaraso umubiri wose cyane cyane umutwe wendaga kumeneka ndetse no kunda.

Uyu mugabo yavuze ko we na Jaqueline babyaranye Jaqueline afite imyaka 13, bakaba bamaranye imyaka 20 yose babana, ariko ngo ikintu cyagiye kimubabaza cyane ni ukuntu Jaqueline yavaga murugo akajya gushaka abandi bagabo bo kuryamana nabo nk’umwuga kugira ngo bamuhe amafranga yo kumukorera ibintu byose akeneye.

Ubwo umunyamakuru yageragezaga kuvugisha Jaqueline yanze ko amuvugisha bari kumwe ariko amubwirira kure avuga ko we nubwo n’uyu mugabo babyaranye bakaba banamaranye iyo myaka yose babana, ariko nta na rimwe yigeze amukunda ati” ntago nigeze mukunda, naniyi saha simushaka sinanamukeneye mu buzima bwanjye, njyewe n’uyu mugabo twabyaranye mfite imyaka 13 ariko ikintu mwubahira nuko twabyaranye abana bangana kuriya, ariko rwose ntago mushaka”.

Inkuru Wasoma:  Abahanzi nyarwanda bazaririmbira ku rubyiniro rumwe na La Fouine uzaturuka mubufaransa bamenyekanye| Menya ibizabera muri iryo serukiramuco.

Yakomeje avuga ko gusambana ari uburenganzira bwe ati” mwubahira icyo ngicyo kandi no gusambana ni uburenganzira bwanjye byose ni uburenganzira bwanjye, uburenganzira bwo kuryamana n’uwo nshaka kumyaka yanjye, ngomba kuryamana nabo tungana nawe ajye ajya kuryamana n’abakecuru bangana nawe”.

Jaqueline yakomeje gushimangira ko uyu mugabo atamukunda banicaranye ubwo babahurizaga hamwe, avuga ko agomba gusanga abakecuru bangana nawe noneho nawe akajya aryamana nabasore bangana, akomeza kandi avuga ko gusambana no kuryamana n’uwo ashaka ari uburenganzira bwe. Abaturage baturanye nabo bavuze ko bino bintu ari amahano, ariko icyo babona kigomba gukorwa ari uko ubuyobozi bwabatandukanya bataricana.

Hari abavuze ko uyu mugabo yarenganye cyane ndetse n’ubuyobozi bugomba gushyiramo umuhate wo kumurengera cyane nk’uko bwawushyiramo aramutse ari umugabo wakubise umugore bakabatandukanya n’uyu mugore agahanwa kuko bitabaye ibyo bizarangira aba bombi bicanye kandi baragaragaje ibimenyetso.

Umuhoza Rwabukumba umuyobozi nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana mu maguru mashya ati” iki kibazo ntago twari tukizi, ntanubwo bigeze batubwira ko banarwanye, ariko tugiye kugikurikirana mu maguru mashya, tunashishikariza abantu gusezerana kubera ko amakimbirane akenshi akunda kuba ku bantu babanye batabanye byemewe n’amategeko, kubera ko iyo mutasezeranye nta tegeko na rimwe rikurengera”.

Umukobwa w’inkumi arashinjwa guhoza ku nkeke ndetse no gufata kungufu umusaza w’imyaka 76

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved