Umugore arakekwaho kwica umugabo we afatanije n’umwana we w’umukobwa

Umugore wo mu karere ka Gisagara arakekwaho kwica umugabo we afatanyije n’umwana wabo w’umukobwa. Byabereye mu mudugudu wa Ryabamenangiga, mu kagari ka Rwamiko, mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara ahagana saa tatu z’ijoro. Nyakwigendera yitwaga Nsabimana Jean Baptiste bikekwa ko yishwe n’umugore we ubwo yari atashye (nyakwigendera) ahanura umwana we w’umukobwa aho bari bicaye mu ruganiriro.  Umumotari n’umugenzi baguye hasi umugabo agiye kubatabara bamutera ibyuma arapfa.

Umugore ngo yaje kuva mu cyumba, aramubwira ngo “uramuhanura nawe utihanuye”. Bikimara kuba batangiye kurwana, umwana w’umukobwa afasha nyina maze umugore akubita igiti umugabo ahagana ku ijisho ry’ibumuso. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Kayinamura Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uriya muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane.

Inkuru Wasoma:  Uko amashusho y’urukozasoni yagejeje umugore n’umugabo b’I Kigali mu nkiko

Ati “Nyakwigendera yaje gusohoka ahungira ku muturanyi ari naho yaguye, Bapfuye amakimbirane ashingiye ku igare umugabo yagurishije batabigiyemo inama.” UMUSEKE wamenye amakuru ko umugore n’umwana we w’umukobwa batawe muri yombi. Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Kibirizi kugira ngo usuzumwe. Ubuyobozi bwa hariya busaba abaturage kwiga umuco wo kudahutiraho, niba hari ikibazo kibaye mu muryango bakaganira hagati yabo cyangwa se bakamenyesha ubuyobozi bukabafasha ko gikemuka.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved