Kuwa 11 gicurasi 2023, nibwo mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, akagari ka Kagugu umudugudu wa Nyakabungo, hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’umwana w’uruhinja w’umwaka umwe n’amezi 8, aho bikekwa ko umugore bakunda kwita Maman Kevin ari we ushinjwa kwica uyu mwana.
Umugabo witwa Ndagijimana Jean De Dieu ubereye umwana wishwe se wabo, yatangaje ko mbere habanje gufatwa umukozi wo mu rugo rw’aho uyu mwana avuka, ariko haza kumenyekana andi makuru yatumye mama Kevin atabwa muri yombi na we. Ngo bijya kuba uyu Mama Kevin usanzwe afitanye amakimbirane n’uru rugo (rwo kwa mama Teta) yasabye uyu mukozi urera uyu mwana wari unamaze ibyumweru bitatu muri uru rugo ko yajya kureba aho abana bagiye.
Ngo uyu mukozi yarafunze ibyumba byose ariko imfunguzo azisiga murugo, mukugaruka nibwo yahuye na mama Kevin amubwira ko yatoraguye imfunguzo bityo zishobora kuba ari izabo, umukozi amubwira ko Atari izabo kubera ko izabo yazisize murugo, aribwo mama Kevin yamusabye ko bajyana kureba ko Atari zo koko bageze murugo aho uyu mukozi akora (kwa mama Teta) basanga ari zo. Ngo nyuma umukozi yakomeje imirimo ye yo mu rugo anashyushya amazi yo gukarabya uyu mwana (Michelle) wishwe.
Ndagijimana yakomeje avuga ko umukozi yagiye kubyutsa umwana ngo amukarabye asanga aryamye mu maraso ndetse yatewe icyuma mu musaya, aribwo yahise yiyambaza mama Kevin ariko mama kevin avuga ko atakora kuri uyu mwana ndetse anabuza abana be kumukoraho, nyuma y’igihe cyo gusigana baje kwemeranya kujyana umwana kwa muganga ariko bagezeyo basanga yapfuye. Se w’uyu mwana (Michelle) ni umwarimu mu majyepfo, naho nyina akaba umukozi muri farumasi.
Ndagijimana wavuze ko yanakoze mu nzego z’iperereza mu gisirikare, yaje kubwira umukozi ko yakwemera ko ari we wishe umwana akorohereza ubutabera wenda bukanamugabanyiriza igihano, gusa umukozi amubwira ko ‘n’imbere y’Imana Atari we wamwishe’ ngo mu ma saa saba z’ijoro bageze kwa muganga nibwo mama Kevin yaje gufatwa n’inzego z’umutekano bamushyira mu modoka inyuma, ariko atangira kubinginga ngo bamucikishe ngo ‘ni satani wamuteye’ ariko bamubajije icyo yakoze araceceka.
Ngo ubwo buhamya bwaranditswe bw’uko mama Kevin yasabye gucikishwa wenda ‘bakamusaba icyo bashaka cyose’. Ndagijimana yavuze ko umwana bamwicishije icyuma ndetse bamwokesha icyuma ku ruhange rwe, bityo ababajwe n’uko yishwe urubozo. Umugabo wa mama Kevin na we yarafunzwe mu rwego rw’iperereza. Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko mama Kevin afitanye amakimbirane no kwa mama Teta kuko ngo bamushinja kwinjira mu buzima bwabo aho ahora avugana n’umukozi waho.
Ndagijimana yanavuze ko mama Kevin yigeze no guhisha imfunguzo zo kwa mama Teta (ahapfuye umwana) bamara guhindura serire akazizana avuga ko yazitoraguye. Nyuma bagiye Babura imfunguzo bagakeka ko ari we wazitwaye, kuburyo iriya nshuro azana imfunguzo avuga ko yazitoye bwari ubwa kane bibaye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya Havuguziga Charles, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko ubu bwicanyi bwabaye, aho n’ukekwa ari muri RIB ngo akorweho iperereza. Hari andi makuru avuga ko abana bo muri ruriya rugo bajyanwe kwa muganga kubwo kurya ibiryo bihumanye. Imihango yo gusezera no gushyingura Michele yabaye kuwa 13 gicurasi 2023.