Umugore witwa Ruth Ayinkamiye utuye mu mudugudu wa Murambi watujwemo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Musanze, arashinja abaturanyi be gukorera umugabo we ivanguramoko bagerageza kumwirukana. Uyu mugore utuye mu murenge wa Cyuve Akagali ka Bukinanyana, aravuga ko abaturanyi bashatse kwirukana umugabo we yazanye muri iyo nzu ngo kuko Atari umugenerwabikorwa.
Ubwo yaganiraga na Flash Tv, Ayinkamiye yavuze ko nyuma yo kubakirwa inzu nk’uwarokotse Jenoside, yazanyemo uyu mugabo we abaturanyi batabyishimiye, batangira kumubwira ko ayivamo kuko Atari umugenerwabikorwa. Yabwiye umuyobozi w’akarere ati “Abaturanyi banjye bambwira ko umugabo wanjye Atari umugenerwabikorwa agomba kuva aho ngaho.”
Akomeza ati “iyi nzu njya kuyihabwa nta tegeko rivuga ko ntagomba gushaka nabwiwe, ntabwo nzi rero niba naba naranyuranyije n’amategeko kuburyo umugabo wanjye ahozwa ku nkeke abwirwa ko Atari umugenerwabikorwa atagomba kuba aho ngaho.”
Ramuli Janvier, umuyobozi w’Akarere ka Musanze yabwiye abaturage bari bateraniye aho Ayinkamiye yatangiye iki kibazo ko ari ivangura, asezeranya ko abaturage bashaka kwirukana uyu mugabo barashakishwa. Yababwiye ko nabo bagomba kumva aho biri kuganisha, ko ari amacakubiri, ivanguramoko.
Ati “ni ikintu kibi cyane, niba umuntu yahawe inzu ye, ni inzu ye. Afita n’uburenganzira bwo guhitamo uwo bazashakana, umuntu wakomeza gutambutsa ayo magambo y’ivanguramoko, ubwo turaza gukurikirana ngo ni kanaka na kanaka.”
Nyirasafari Sawiya uhagarariye abayobozi b’imidugudu igize akagali ka Bukinanyana, yasobanuye ko iki kibazo cyatumye aba baturage basaba umugabo wa Ayinkamiye kuva muri iyo nzu ari uko ngo uyu mugabo asanzwe afite inzu akodesha bityo ngo nta vanguramoko yakorewe.