Umugore arashinja umugabo we kumuharika injangwe

Mu Buhinde, Urukiko rwitwa Karnataka High Court, rwakiriye ikirego cy’umugore ushinja umugabo we kuba akunda injangwe ye ndetse akayitaho kurusha uko amukunda, ndetse ko atamwitaho nk’uko yita kuri iyo njangwe.

Umucamanza muri urwo rukiko, M. Nagaprasanna yavuze ko nyuma yo gusoma neza ikirego, yabonye ko umugore atarega umugabo kumukorera ihohotera cyangwa se ubundi bugome, ahubwo ko amurega kuba yita ku njangwe kurusha uko amwitaho ikindi agakunda iyo njangwe kurusha uko yita ku mugore we.

Uwo mugore kandi yavuze ko iyo njangwe imaze kumushwaratura inzara kanshi umugabo areba, ariko ntagire icyo abikoraho.

Umucamanza Nagaprasanna yagize ati, “ Ni ikirego cyerekeye ibibazo byo mu rugo, hagati y’umugore n’umugabo babana.”

Inkuru Wasoma:  Amafoto 20 y’ubukwe atangaje utigeze ubona ahandi

Umucamanza yongeyeho ati “ Uko umugore ashatse kuvugana n’umugabo we kuri icyo kibazo, bihita bibyara amahane n’intonganya hagati y’abo bombi …,rero ikibazo si ubundi bugome umugabo yaba akorera umugore, ahubwo ni injangwe bivugwa ko umugabo ayikunda cyane, kandi imaze gushaka kuruma umugore kenshi, ubundi ikamushwaratura.”

Nyuma yo kumva icyo kirego kidasanzwe, urukiko rwategetse ko hakorwa iperereza ku byo uwo mugabo ashinjwa. Umucamanza avuga ko imanza nk’izo zigenda ziyongera mu ziboneka mu butabera bw’u Buhinde, zikaba zigomba gukurikiranwa ubutabera bukaboneka ku bantu bose babukeneye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved