Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umugore w’imyaka 58 ukekwaho kwica umugabo we w’imyaka 80 amukubise umuhini mu mutwe.
Icyaha cyabaye ku itariki ya 15 Mata 2025, mu gihe cya saa moya z’ijoro, mu mudugudu wa Giturwa, akagari ka Gasoro, umurenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza iwe mu rugo.
Mu ibazwa rye, uregwa avuga ko nyuma yo gutongana bapfuye ko umugabo yari amaze kumunera ifu, yamwirutseho akamukubita umuhini yasekuzaga imyumbati mu mutwe no ku kuboko akagwa hasi, bamugeza kwa muganga agahita apfa.
Nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru, uregwa asobanura ko bari basanganywe amakimbirane, buri wese aba mu cyumba cye anitekera, kandi ko aticuza igikorwa yakoze cyo kumwica.
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo y’107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.