Umugore wo mu gihugu cya Kenya witwa Nellie avuga ko nta kintu kimutera ishema nko kuba yarashakanye n’abagabo batatu kandi harimo na muramu we kuko bamwereka urukundo mu buryo budasanzwe. Uyu mugore ufatwa nk’aho adasanzwe yatangaje abantu ubwo yatangazaga ko aba bagabo bashakanye bose bamushimisha kuko ntacyo bamuburana.  Mutesi Scovia yise ikiruhuko cy’amezi 6 ku mubyeyi wabyaye ‘ishyano’ rigwiriye igihugu abamukurikira bamwikiriza mu mvugo zishimangira

 

Uyu mugore yavuze ko ubwo yamaraga gupfakara ku mugabo we bari barabanye imyaka 8 bakabyarana abana babiri, yahise ashakwa na murumuna w’umugabo we, ubwo ni muramu we.  Akomeza avuga ko nyuma yaje gukundana n’undi mugabo na we bikarangira abaye umugabo we.

 

Nanone nyuma kandi hari umusore yaje kubenguka birangira na we abaye umugabo we wa gatatu. Yatangarije ikinyamakuru gikorera muri Kenya, ko aba bagabo abakunda na bo bakamukunda, bityo akaba yaraciye agahigo ko kuba umugore ufite abagabo benshi mu gace atuyemo. Yatangaje ko aba bagabo bahana iminsi yo kuzuza inshingano zo mu buriri kandi bakayubahiriza. Src: rubanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.