Umugore aravuga ko bamutereje amadayimoni akajya akubita umugabo we ashaka kumwica bikaba byaramuviriyemo ingaruka zikomeye

Umugore witwa Niyomutabazi Francoise ukomoka mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Bishenge, yavuze ko hari umuntu wari ushaka umugabo we, akamutereza amadayimo [uburozi], akajya yumva ijwi rimusaba ko yakubita umugabo we, ndetse akanamusanga ku kazi akamenagura ibikoresho bye, agashaka no kumwica.

Uyu mubyeyi w’abana babiri, yavuze ko bijya gutangira byatangiye ubwo yari atwite umwana wa kabiri, aribwo yatangiye kujya yumva ijwi yaketse ko ari imyuka mibi, rimubwira ko agomba kuva aho ari agasanga umugabo we, aho ari hose akamukubita ndetse akamumenagurira ibikoresho byo ku kazi. Yavuze ko ku munsi wa mbere bigitangira yumvaga afite amahane, ndetse n’umushiha ku buryo yumvaga adashaka kubona umugabo we, mu gihe nk’ibisanzwe mu minsi ya mbere.

Mu buhamya uyu mugore yatanze yavuze ko guhera mu bihe bya Covid-19, aribwo yatangiye kumva iri jwi, ryatumaga yumva ahuzwe umugabo we ndetse ngo niyo yatahaga ageze mu rugo, uyu mugore yatangiraga kumukubita, ariko ngo nta na rimwe umugabo we yigeze amutunga n’urutoki, ahubwo yaramukubitaga undi akamuhunga kuko atashakaga kumubabaza nk’umuntu wari utwite.

Uyu mubyeyi aganira n’umunyamakuru Bac T, yavuze ko ibi byatumye atandukana n’umugabo we kuko nyuma y’iminsi mike atangiye izi ngeso, umugabo we yazinze utwe aragenda, mu gihe uyu mugore yatekerezaga ko ashobora kuzagaruka vuba, nyamara ntiyahita agaruka. Kuva ubwo ngo yatangiye kunyura mu buzima bugoye, yirukanwa mu nzu bakodeshaka, asubira iwabo ku ivuko, aho yagiye kubana na mama we, ndetse kubaho bitangira kugorana bituma atangira kujya ahingira abantu kugira ngo abone ibyo kurya.

Inkuru Wasoma:  Umwe mu mpanga zavutse zifatanye yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye cyane -AMAFOTO

Niyomutabazi avuga ko hashize iminsi yagaruye ubwenge ku gihe, yigira inama yo kujya ajya gusenga kugira ngo azasubirane n’umugabo we. Yavuze ko bidatinze yagiye mu rusengero akabwira pasiteri ikibazo afite, arangije aramusengera kugeza igihe imyuka mibi bari baramutereje imuvugiyemo, ndetse ahita asaba uwo mupasiteri kuzamuhuza n’umugabo we kuko yumvaga aricyo kintu cya mbere akeneye.

Hashize iminsi mike ni bwo yigiriye inama yo gusubira muri rwa rusengero, agezeyo ajya imbere y’abakirisito agiye gushimira Imana ibyo yamukoreye, icyakora ngo yagize iyerekwa ubwo yari muri urwo rusengero atangira kubona ko umugabo we ashobora kuba ari muri urwo rusengero, hanyuma nibwo uwo mugabo we yahise ahaguruka barongera barahura nyuma y’imyaka 5 batabonana.

Uyu mugore yakomeje ashimira Imana kubyo yamukoreye ndetse mu buhanuzi yahawe yabwiwe ko iryo jwi yumvaga ryari iry’umuntu wabaroze ashaka ko batandukana kuko yashakaga kubana n’umugabo we.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved