Umugore aravuga ko gutanga amakuru y’ibyo Gitifu yakoreye umugabo we ku bugabo byamuteye gukorerwa ibidakwiye

Umugore witwa Bugenimana Pelagie utuye mu mudugudu wa Kabigabiro, mu kagali ka Bunyoni mu murenge wa Kivumu wo mu karere ka Rutsiro, avuga ko amaze iminsi asiragira mu buyobozi ngo bumusinyire ibyangombwa ashaka, ariko bukaba bwaramwimye iyo serivisi biturutse ku makuru aherutse gutanga y’ihohoterwa ryakorewe umugabo we.

Uyu mugore avuga ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Bunyoni yaboheye umugabo we mu biro by’Akagali akanamukubita ku bugabo bwe, noneho kuba yaratanze ayo makuru akaba aribyo byamubyariye amazi nk’ibisusa. Ati “njye cyokora navuze ibyo nabonye maze kubivuga uko byagenze, nyuma y’aho umugabo wanjye atashye ahura n’inzego z’umutekano baramufata baramujyana.”

Akomeza agira ati “byabaye ngombwa ko bantuma igipapuro cyo kujya kumufunguza bamushyize mu nzererezi, baravuga ngo wowe ugende wandikishe igipapuro kigaragaza ko umugabo wawe nta cyaha yaba yarakoze, nyura ku nzego zo hasi baransinyira, ngeze kwa mudugudu ntiyansinyira, nibwo yahise ahamagara gitifu ati ‘ba bagore bavugiye kuri radiyo batangiye kudukenera bari gusaba ibyangombwa byo kujya gufunguza abagabo babo.”

Uyu mugore yakomeje avuga ko nyuma y’uko Gitifu w’akagali akimara gufungira umugabo we mu kagali akanamukubita ku bugaboo, abaturage bababitsemo ikintu cy’ubwoba. Abaturage bo muri aka gace, babwiye Radiotv10 dukesha iyi nkuru ko basigaye batinya gutanga ibitekerezo mu itangazamakuru kubera gutinya ingaruka zabageraho.

Inkuru Wasoma:  Hatangajwe igihe za bisi zikoresha amashanyarazi zizatangirira gutwara abagenzi mu Rwanda

Ubwo umunyamakuru yageraga mu baturage, umwe yagize ati “Oya njyewe ntihagire umbaza ikintu, kirazira nta nubwo nanabivuga, ntabwo nabivuga kuri radiyo ntibibaho.” Undi yagize ati “Natwe tunagira ikibazo cyo gutanga ibitekerezo byacu, ushobora kuvuga ijambo ukarizira rero twebwe turatinya.”

Nyiransengimana Hillarie, umukuru w’umudugudu wa Kabigabiro, yanze gutanga amakuru kuri icyo kibazo cyangwa ibindi abaturage bagaragaje, ahubwo agasaba umunyamakuru kumubwira uwaba wahamagaye umunyamakuru muri uwo mudugudu.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rutsiro Murindwa Prosper, avuga ko abaturage bafte uburenganzira bwo gutanga amakuru, avuga ko kuba umuturage yakwimwa ibyangombwa kubera ko yatanze amakuru mu itangazamakuru, ntaho byigeze biteganwa n’amategeko, avuga ko umuyobozi wakora ibyo byose abikora nk’umuntu ku giti cye kuko buri wese afite abamukuriye, bityo ntabwo ari Leta yabatumye.

Yakomeje avuga ko niba hari n’umuyobozi wakorera umuturage ibi ngibi, ubuyobozi bumushinzwe bwabimuryoza kuko nta muturage uhejwe ku gutanga amakuru mu itangazamakuru n’ibitekerezo bye, cyangwa ngo abihorwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved