Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega aho ashaka hose.

Iribagiza Yvonne w’imyaka 25 wo mu mudugudu wa Ngugu, akagari ka Byahi mu murenge wa Rubavu ho mu karere ka rubavu, aravuga ko yakubitiwe mu mudugudu wa Kungo, mu murebge wa Cyuve, akarere ka Musanze, bikozwe n’uwitwa Makuza Jean Damascene, utuye ahitwa ku Ngagi, akaba asanzwe ari umukozi wa WASAC mu karere ka Musanze na Burera, nyuma akanamubwira kujya kurega aho ashaka hose kubw’ibyo amukoreye.

Uyu mugore ufite umwana ahetse yatangarije Bwiza koi bi byabaye kuwa 22 kamena 2022ubwo yazindukaga mu gitondo agiye kureba uyu mugabo Makuza ngo amusabe kujya kumuhinduriza icyangombwa cy’ubutaka cy’umurima ufite UPI 4/04/03/02/2407 uherereye mu mudugudu wa Mataba, akagari ka Gisovu, Umurenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera wari waraguzwe n’umugabo we Murangira Patrick amafranga million ebyiri z’amanyarwanda mu mwaka wa 2017.

Yvone avuga ko akihagera yabwiye Makuza ikimugenza, ariko undi amaze kumwumva we n’umugore we Dusabeyezu Philomene baramukubita banamusohora mu gipangu nabi ari naho yahereye atabaza abaturanyi ba Makuza ko arimo gukubitwa. Mu ijwi ririmo ikiniga yagize ati” nagurishije umurima nari naragabanye iwacu kwa data nkiri umunyeshuri, amafranga nkuyemo nyaha umugabo wanjye ngo yongereho ajye kuyaguramo undi murima. Yumvikanye na Makuza Jean damascene amuca million 2, nuko aba amuhaye million n’igice bemeranya ko amafranga ibihumbi 500 asigaye azayamuha mu mezi make. Umugabo wanjye Makuza yamuhaye icyangombwa cy’ubutaka banandikiranwa amasezerano y’ubugure, n’umugore we arabisinya nk’uko inyandiko mfite ibyerekana. Ibyo byangombwa umugabo wanjye yarabinsigiye ajya gupagasa muri Uganda ngo abone ibihumbi 500 abasigayemo ariko corona ituma bidashoboka kuko akazi karabuze”.

Yvone akomeza avuga ko umugore wa Makuza yaje kumuhamagara amubwira ko impapuro bafite ari impimbano, ndetse ngo nta nubwo yigeze azisinyaho kuko ahubwo umugabo we ariwe wazisinyeho, ikirenze ibyo uwo murima akaba ariwe wawugabanye iwabo bityo ibyo bakoze bizabakoraho, akomeza amutera ubwoba ko bazabafunga. Yvonne akomeza avuga ko yahise abaza umugabo we uko bimeze, anamubaza niba umugore wa Makuza atarasinye, umugabo we amusubiza ko ubwo baguraga, umugore wa Makuza yari arwariye mu bitaro bya Ruhengeri, bityo yamuhaye impapuro ngo azimujyanire asinyeho, azigarura zisinye no mu mazina y’umugore we, ati” njye nari ngiye kureba Makuza ngo nibura niba atemera kuduhinduriza adusubize amafranga yacu kuko  no mu nzu bari kudusohora”.

Inkuru Wasoma:  Badrama ari kunengwa na benshi kubera uburyo yagaragaye mu mashusho akora ibyiswe kwima agaciro umuntu

Iribagiza akomeza avuga ko rero abonye bimeze gutyo aribwo yagiye I Musanze kubaza Makuza iby’ayo makuru, bikarangira amukubise kandi abantu benshi barabibonye, gusa ahubwo nuko atavuka I Musanze bityo atapfa kwemeza ababibonye ba nyabo. Yakomeje avuga ko umugabo we avuye muri Uganda yamubwiye ibyo umugore wa Makuza yamubwiye byose, nuko agiye kureba Makuza amusubiza ko umugore we ariwe ushaka kumutekera imitwe, nyuma yaje gusubiraho asaba Makuza amafranga babahaye, babemerera ko amafranga bazayabasubiza muri Nyakanga 2022 ariko nabwo ngo umugabo we bendaga kumukubita, ati” Makuza yagiye abeshya umugabo wanjye ko azamusubiza amafranga ariko ntabikore kugeza ubwo yagiye kumurega ku kagari ka Kabeza ariko ntibyagira icyo bitanga kuko yasanze makuza bamutinya, arakomeye hano I Musanze”.

Bwiza dukesha iyi nkuru yakomeje ivuga ko ifite amakuru ku ikubitwa rya iribagiza Yvonne, kubera ko ubuyobozi bw’umudugudu  wa Kungo bwakoze raporo bikozwe n’umukuru w’umudugudu Christophe Bangangira, ndetse n’ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu Deo Hategekimana, ndetse muri izo nyandiko hakaba harimo n’abatangabuhamya babiri bumvise Iribagiza atabaza. Iribagiza akomeza avuga ko amaze gukubitwa agakorerwa Anketi, yayijyanye kuri RIB bakamusaba kujya kuyitereshaho kasha ku kagari ka kabeza ubundi bakabona gukurikirana ikibazo cye, ati” nageze ku kagari mvuye kuri RIB mpasanga umuyobozi w’akagari arambaza ati” ese nuko barega abayobozi? Iyo ureka mukumvikana? Yari kumwe na SEDO maze bamaze kubona anketi barongorerana ngo dore bya bibazo byo kwa Makuza, byumvikane ko basiragije umugabo wanjye kandi ikibazo bakizi”.

Ngo gitifu yakomeje kumubwira ko atariko barega abayobozi, anamubwira ko umugore w’uriya mugabo ari umuyobozi w’abunzi, banakomeza kumubwira ko Makuza ari umuyobozi wa WASAC muri Burera, akabasubiza ko ibyo bitatuma batamufasha mu kibazo arimo. Iribagiza akomeza avuga ko yagiye no kuri RIB nabo ntibagira icyo bamufasha, ari nabwo yatashye ananiwe yumva anameze nabi akajya kwivuza. Iribagiza yavuze ko ubwo Makuza yamukubitaga yamubwiye kujya kurega aho ashaka. source: bwiza.com

Umurambo watowe mu mugezi uri mu mufuka

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved