banner

Umugore aravugwaho gutangaza ko umugabo we yapfuye ari mutaraga

Mu Kagari ka Cyanya, mu Murenge wa Kigabiro , Akarere ka Rwamagana, haravugwa amakuru y’umugabo watunguwe no kumubika bivugwa ko yapfuye kandi ari mutaraga .

Amakuru Bwiza.com yahawe na bamwe mu baturage avuga ko batunguwe no kubona umugabo usanzwe akorana n’ibigo by’itumanaho ( Agent) ari mu kazi ke mu Mujyi wa Rwamagana, nyamara Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu itariki ya 2 Mata 2024, babonye amashusho yashyizwe ku rubuga rwa tik tok bamubika ko yapfuye.

Abaturage bavuga ko uwo umugore yabitse avuga ko yapfuye yahungabanyijwe nuko abamubonaga bikangaga kubera ko batangarijwe ko yapfuye.

Umwe mu baturage yagize ati”Ntunguwe nuko nabonye umu agent ukorera hano kandi twabonye ifoto ye yanditseho RIP. Twari tuzi ko byarangiye ariko none ubu turatunguwe no kongera kumubona ari muzima.”

Undi muturage utuye mu Kagari ka Cyanya yagize ati ” Uwo mugabo abantu benshi bazi ko yapfuye rwose Kuba akiriho byadutunguye twese. Bamwe mu bamuzi banamuhamagaraga yakitaba bakagira ubwoba kandi batangaje ko yapfuye, byatubabaje kuba ari umugore we ahubwo uwo mugore akwiye kuvuga icyabimuteye.”

Inkuru Wasoma:  Minisitiri Marizamunda na Gen. Karuretwa bari muri BrĂ©sil

Uwo mugabo usanzwe ari umu ajenti ( Agent ) hari amakuru avuga ko amaze icyumweru ahunze uwo mugore ushinjwa gutangaza urupfu rw’umugabo kandi ari muzima akaba yarahisemo kujya gukodesha mu Mudugudu utari uwo babanagamo kubera amakimbirane bagiranye .

Umwe mu baturage yabwiye Bwiza dukesha iyinkuru  ko umugore ukekwaho gukora ayo mahano amaze igihe abaririza aho uwo mugabo yagiye gucumbika ndetse ko yemereye umuturage no kumuha amafaranga kugira ngo ahamwereke ariko uwo muturage akabyanga.

Ababonye amashusho ku rubuga rwa tik tok babwiye Bwiza.com ko uwo mugore yakoreshehe urwo rubuga agashyiraho ifoto y’umugabo akandikaho ijambo RIP ndetse iyo foto ye yari iherekejwe n’indirimbo igaragaza agahinda.

Ubwo twavugana n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ntibyadukundiye dore ko hari abaturage babwiye Bwiza.com ko umugore wabikoze akwiye kuvuga icyamuteye gukora amahano yo kubika umuntu muzima bakanavuga ko byakuye umutima ku buryo ayo mashusho yateye ihungabana umugabo ku buryo yananiwe no kubyakira.

Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!