Umugore wo mu karere ka Rulindo, aravugwaho kwica abana be batatu, bamwe mu baturanyi be bavuga ko yari yaragaragaje ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe.

 

 

Byabereye mu murenge wa Masoro, umudugudu Mutagata aho umugore witwa Mukashyaka Sandrine bivugwa ko yishe abana be batatu nk’uko BTN TV ibivuga.

 

 

Umwe mu baturanyi be avuga ko umukuru muri abo bana yari afite imyaka 8, undi ngo yari mu kigero cy’imyaka ine, umuto yari afite nk’umwaka umwe n’igice.

 

 

Ati “Byari bimaze igihe tubona afite uburwayi bwo mu mutwe twarabimenyesheje inzego z’ibanze zibizi, iz’akagari, iz’umurenge zibizi.”

 

 

Uyu muturage avuga ko uyu mugore yahabwaga ubufasha, ariko akakira ubw’abantu yiyumvamo abo atiyumvamo ubufasha bwabo akabwanga.

Mayor wa Rulindo, MUKANYIRIGIRA Judith twamuhamagaye tumubaza iby’aya makuru yumvise ko ari Umunyamakuru ahita akupa telefoni.

 

 

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, KABAYIZA Alcade yabwiye UMUSEKE ko bari aho biriya byabereye, ndetse n’abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ko bataramenya icyateye “uriya mugore kwihekura”, bakiri mu iperereza.

 

 

Inkuru turacyayikurikirana…