Avirirana amaraso ku kugura kwanabyimbye, afite igikomere mu kiganza n’imisaya yabyimbye, niko itangazamakuru ryasanze Mukantwari Thabita ameze, mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Mbuye, mu kagali ka Gisanga mu mudugudu wa Byemveni, arandaswe n’abagore babiri atabasha kugenda neza, ahamya ko yari ari gusambana n’umugabo witwa Niyonzima Uziel.
Mukantwari aganira na TV1 dukesha iyi nkuru yakomeje avuga ko ubwo yari ari gusambana n’uyu mugabo, umwana we w’umuhungu yababonye agahita yiruka akajya kureba se Mujejimana Ephrem aho yari ari gukora akazi akamuhuruza, se ahageze aba aribwo atangira guhondagura nyina (Mukantwari) kugeza amugize gutya bamusanze.
Mukantwari yagize ati “ni umugabo wazindukiye iwacu asanga ndi gukubura, arangije rero amfatira mu nzu, akora ibyo akora umwana aragenda ahamagara umugabo wanjye arabimubwira, amukura mu kazi aho yari ari, arangije aza akubita gutya, akoresheje inkoni ndetse n’amenyo, ni icyaha nyine cyabayeho ndacyemera.”
Uyu mugabo wa Mukantwari, Mujejimana Ephrem, aremera ko ari we wakubise akanakomeretsa umugore we, kubwo kumusanga ari gusambana n’undi mugabo, akomeza avuga ko rwose byose yabitewe n’umujinya. Ati “umwana yasanze nyina ari gusambana, ansanga mukazi ambwira ati papa ngwino urebe ibyo mama ari gukorana n’undi mugabo, umugabo we nsanze yirukanse ipantalo ayijyanye mu ntoki agiye yambaye ubusa anyuze mu rutoki.”
Akomeza agira ati “Kwihanira, ni agahinda nagize, umugabo yakunze umugore we akunda n’uwanjye, icyiza rero ni uko bamuha uwo basambanaga akagenda akabatunga ari babiri, iyo usanze umuntu agusambanyiriza umugore kandi umugore waramwiyamye inshuro nyinshi, bishobora kuvamo ingaruka zo kwicana.”
Abaturage bakomeje bavuga ko Niyonzima Uziel wasambanaga na Mukantwari, yirutse ku musozi yambaye ubusa ipantalo ayifashe mu ntoki. Abaturage banakomeje bavuga ko basaba ubuyobozi gukurikirana iki kibazo kuko nta gikozwe, babona bibyara urupfu, dore ko urugo rwa Niyonzima rwegeranye neza n’urwo ashinjwa kujya gusambaniramo n’umugore w’abandi kandi nawe asanzwe afite umugore n’abana bakuru.
Bagize bati “Tugize Imana uyu munsi nta rupfu rubayeho, kuko uyu muvandimwe araje ibibazo bimuzengereje, aradutabaza koko turamutabara, bituma umugore we arokoka ntiyamwica, rero icyo numva ibi bintu ndumva abantu babishyira mu buyobozi, abayobozi bagakemura iki kibazo.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi ntabwo umunyamakuru yabashije kuvugana nabyo. Umugabo cyangwa se umugore waciye inyuma uwo bashakanye, akurikiranwa n’amategeko iyo uwo bashakanya atanze ikirego ndetse uwatanze ikirego ashobora gusaba ko gihagarikwa aho cyaba kigeze hose mu gihe Ubushinjacyaha butararegera urukiko nk’uko itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange ribisobanura, icyakora nta wemerewe kwihanira mu gihe amusanze amuca inyuma, kuko iyo amukubise we ashobora kuba yanakurikiranwa n’Ubugenzacyaha bitagombeye ko uwo yakubise arega.