Umugore asenyeweho inzu n’inshoreke ye nyuma yo kwinjiza undi mugabo muri iyo nzu| ngo yari yaramwigaruriye umutima

Ni mu karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo, aho umugore Muragijimana Jeannete uvuga ko atagira umugabo yari yaratwaye umutima w’undi mugabo ufite umugore n’abana 4 witwa Niyonzima Anaclet, uyu mugore yinjije undi mugabo mu nzu ariko wa mugabo w’ishoreke ye Anaclet akabimenya akaza kubasenyeraho inzu byose abitewe no gufuhira uwo mugore.

Ni mu ijoro ryo kuwa 29 gicurasi 2022 byabaye nk’uko uyu Jeannete abisobanura, yavuze ko we n’uyu mugabo binjiranye munzu barikingirana, aribwo Anaclet yabimenye akaza guhondagura urugi, ariko bakanga gufungura aribwo yahise ajya hejuru y’inzu akuraho amabati ndetse ahirika n’igikuta kimwe cy’iyo nzu,amenagura n’ibirahuri by’inzugi n’amadirishya biyikingishije ari nako yavugaga amagambo akomeye cyane.

Jeannete ubwo yaganiraga na TV1 dukesha iyi nkuru yayibwiye ati” twinjiye munzu turikingirana, ajya ku rugi ararukubita, kubera ko hari hariho ingufuri rwanga gukinguka. Yarukubitaga avuga ko ari indwanyi ngo ni interahamwe ndetse akaba yararwanye no mu gisirikare cya FDRL, bityo ngo aratwica aratumara, abonye ko byanze niko kurira hejuru yinzu ajya gusakambura kugira ngo atugereho aciye hejuru”.

Bamwe mu baturage baturiye uyu Jeannete bavuze ko uyu mugabo Anaclet ibyo yakoze byose yabikireshejwe n’umujinya, kubera ko ngo Jeannete yari yaramaze kumutwara umutima kandi anamubwira ko nta wundi mugabo afite, ibyo byanatumye uyu Anaclet atuma umugore we n’abana batorongera kubera kurarurwa na Jeannete umutungo we akawumumariraho.

Mu baturage bose mu majwi adacira akari urutega Jeannete baramunenga cyane bavuga ko yatumye Anaclet asiga umugore we n’abana bikarangira bangaye kubera we wamutwaye umutima. Umwe mu baturage yagize ati” njye mvuga ku mpande zombi, uyu Jeannete yambwiye ko nta mugabo agira, uyu mugabo Anaclet ikofi ye yose irahashirira, amufasha no gusana inzu, uyu Jeanete yamwimariyemo, none umugabo wundi yatahutse, ahubwo mubunge”.

Inkuru Wasoma:  YAGO yagaragaje uburyo umunyamakuru Murungi Sabin ari umugome cyane

Undi muturage yagize ati” reba kugira ngo umuntu w’umugore akuvane mu rugo rwawe usige umugore n’abana bane, nyuma y’uko akuvanye mu rugo rwawe akakugerekaho undi musambane yaratumye n’umugore wawe yahukana agatorongera, nabyo ni ikibazo ahubwo uyu mugabo yabikoze ku bw’agahinda afite, c’est vrai sure!”.

Undi muturage nawe yavuze ko bagomba gukorerwa ubuvugizi ati” ibi bintu ni akarengane, gusenya urugo rw’umuntu kandi wamubeshye ngo nta mugabo ufite, wongeye uzanye undi mugabo umweretse ko ari umugabo wawe, ibyo bintu rwose birimo amakosa”.

Umugore w’isezerano wa Anaclet Uwitonze Beatrice bafitanye n’abana bane nawe aratabaza ko ubuyobozi bwakurikirana hakamenyekana irengero ry’umugabo we, ngo nubwo batabana ariko ntago yabura guhangayika byibura ibindi byose bakabikurikirana bazi aho aherereye. Beatrice yagaragaje impungenge z’uko Anaclet umugabo we yaba yanishwe, bityo ariyo mpamvu ari gusaba ko hakorwa uko hashoboye bakamushaka ibindi bikaba ari kumugaragaro.

Nyamutera Innocent umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo avuga ko koko n’uko abaturage babivuga aribyo, uyu mugore yari yarinjije undi mugabo, ariko uwo mugabo atungurwa no kubona umugore yinjije undi mugabo, aribwo yafashe umwanzuro wo kubasenyeraho. Yavuze ko ari ikibazo cyaturutse ku makimbirane, gusa uwo mugabo bakiri kumushakisha ndetse baranasana aho yangirije.

Dore uko byari bimeze ubwo miss Iradukunda Elsa yafungurwaga

Inkuru Wasoma:  Abafana ba mama Charlene batangiye kumunyuzamo ijisho. Bamugiriye inama iruta izindi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved