Umugore ategereje ko leta ariyo izita umwana we izina nyuma yo gufatwa ku ngufu n’abasore babiri bakamutera inda.

Ni umugore uvuga ko yakuriye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ariko akaba yaraje kugaruka mu Rwanda nyuma aho umugabo we yari amaze gupfira muri icyo gihugu, gusa ngo umuryango we wahise umwitaza kubera ko no kujya muri congo bari baramuhatirije kumushyingira uwo mugabo we wapfuye dore ko mu busanzwe atamenyereye kuganira n’abagabo nkuko abivuga.

Nyuma yo kugera mu Rwanda baje kumutuza mu mudugugu w’icyitegererezo uri mu karere ka musanze, ubwo yaganiraga na TV1 yavuze ko inda atwite ifite amezi arindwi, akaba yarayitewe n’abagabo babiri bamufashe ku ngufu ubwo yari avuye mu rugo mu ma saha ya saa kumi za mugitondo agiye aho bita ku ndege gushaka akazi, abo bagabo atazi bamusaka bagasanga nta kintu afite bakamusambanya naho undi wa gatatu bari kumwe we akamukubita.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru mu marira menshi, yavuze ko atazi izina azaha umwana azabyarana n’umuntu atazi yita igihaze, akavuga ko leta ariyo izamwita izina ati” nanuyu munsi  ndatekereza izina rye nkarishaka nkaribura, nani leta izamwita kuko njyewe sinabona uko nita uyu mwana”.

Akomeza avuga ko bitewe n’uko yari amenyereye kujya mu biraka buri gitondo agashaka imibereho kuko afite abana babiri yabyaranye n’umugabo nawe bamuhatiye kungufu wari waramujyanye muri congo, avuga ko ubu bimugoye cyane kuba yashaka uko ashaka imibereho ati” bitewe nuko nabyukaga mu gitondo nkajya gushaka imibereho ya buri munsi ngataha saa sita, none ubungubu ntago nashobora gukora. Nsigaye ngenda nagera hariya hepfo kuri kaburimbo nkagaruka amaguru yabyimbye”.

Abana be yabakuye mu ishuri kubera kubura imyenda y’ishuri n’amafranga yo kujya ku ishuri, kuko yanavuze ko iyo abohereje ku ishuri nta myenda y’ishuri bambaye, bahita babirukana bikanga ko biga, nta nubwo babemerera kwiga ntamafranga yo kujyana ku ishuri, dore ko buri mwana wese bamusaba ibihumbi bibiri, uretse nibyo hakaba haba hakenewe n’ibindi bikoresho nk’amakayi n’amakaramu.

Inkuru Wasoma:  Igihugu Samusure yimukiyemo cyamaze kumenyekana.

Bamwe mu baturanyi babana nawe mu mudugudu w’icyitegererezo bavuga ko leta yashaka uko imufasha, bavuga ko uyu mwana atwite byanga bakunda agomba kuba uwa leta kuko ntago uwamuteye inda amuzi wenda ngo abe ariwe uzamufasha kumurera. Abaturage kandi banavuze ko Atari uyu mugore gusa kuko hari udutsiko tw’abasore n’abagabo biharaje gufata abagore ku ngufu muri aka karere ka Musanze bakabatera inda abana bakandagara.

Gusa ubwo TV1 yashakaga abayobozi bo kubaza kuri iki kibazo ntago yabashije kuba yabona n’umwe.

“Ese miss Meghan NIMWIZA yaba yarasezeye mu marushanwa ya miss Rwanda nk’umu Judge kubera Prince kid?”| abakunzi ba miss Rwanda bafite ibyo bari kubivugaho.

reba video y’uyu mugore

Inkuru Wasoma:  Umukobwa w'inkumi arashinjwa guhoza ku nkeke ndetse no gufata kungufu umusaza w'imyaka 76

Bamwe mu baturanyi babana nawe mu mudugudu w’icyitegererezo bavuga ko leta yashaka uko imufasha, bavuga ko uyu mwana atwite byanga bakunda agomba kuba uwa leta kuko ntago uwamuteye inda amuzi wenda ngo abe ariwe uzamufasha kumurera. Abaturage kandi banavuze ko Atari uyu mugore gusa kuko hari udutsiko tw’abasore n’abagabo biharaje gufata abagore ku ngufu muri aka karere ka Musanze bakabatera inda abana bakandagara.

Gusa ubwo TV1 yashakaga abayobozi bo kubaza kuri iki kibazo ntago yabashije kuba yabona n’umwe.

“Ese miss Meghan NIMWIZA yaba yarasezeye mu marushanwa ya miss Rwanda nk’umu Judge kubera Prince kid?”| abakunzi ba miss Rwanda bafite ibyo bari kubivugaho.

reba video y’uyu mugore

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved