Umugore w’imyaka 42 y’amavuko wo mu karere ka Ngoma, abaturage bamuketseho amarozi bashaka kumugirira nabi biba ngombwa ko ubuyobozi bumuhungisha by’igihe gitoya. Byabereye mu mudugudu wa Kagarama, akagali ka Kibatsi mu murenge wa Rukira kuri uyu wa 20 Nyakanga.
Muri aka kagali harimo imidugudu 4 ituranye imazemo iminsi umwuka mubi kubera uyu mugore, aho banashakaga kumugirira nabi. Bimwe mu bituma uyu mugore yitwa umurozi, ngo ni uko mu mwaka washize hari umusore wigeze kuburirwa irengero mu gihe cy’iminsi 3, nyuma aza kuboneka mu rugo rw’uwo mugore ku munsi wa kane ariho amaze iyo iminsi.
Umuryango w’uyu musore uvuga ko nyuma y’aho yatangiye kujya yibagirwa no kurwaragurika cyane kuburyo ubwonko bwe bwabaye nk’ubugize ibibazo, hakubitiraho n’abandi bagira ibibazo byose bakabishinja uyu mugore w’imyaka 42.
Abaturage bamwe bavuze ko bashinja uyu mugore kubarogera abana, aho ngo hari bamwe bataye ubwenge abandi bakarwaragurika byose bakabishinja uyu mugore. Bakomeje bavuga ko mu midugudu ine yose ari we bakeka basaba ko yareka ibyo bintu cyangwa se yimuke muri ako kagali abahere abana amahoro.
Buhiga Josue, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukira, yavuze ko abaturage bashakaga kugirira nabi uwo mugore koko bamukekaho amarozi. Yavuze ko bakimara kubimenya bahise bajyayo bakoresha inama abaturage ariko babonye badashaka kubyumva bahitamo kuba bamuhungishije by’akanya gato ngo kuko abaturage bari barakaye.
Yakomeje avuga ko ubwo bakoreshaga inama abaturage bababwira ko nta gihamya bafite ko ari amarozi ahubwo byose bikomoka ku myumvire, aho kubyumva ahubwo bagakomeera, aribwo abonye batari kubasha kubyumva yahise amushyira mu modoka ye amujyana by’akanya gato, gusa akaba yasubiye mu rugo.
Uyu muyobozi yasabye abantu bakeka amarozi ku bandi kubanza bajya kuvuza kwa muganga abo bakeka ko barozwe kuko akenshi usanga bituruka ku makimbirane bafitanye cyangwa cyangwa se inzangano z’imiryango. Gusa ngo kuri ubu umwuka mubi usa n’uwagabanutse muri aka kagali nubwo abaturage bakomeje gusaba uwo mugore guhinduka cyangwa se akahimuka akahava.
SRC: IGIHE