Umugabo witwa Niyigena Bosco utuye mu kagari ka Nyakabungo mu murenge wa Jali ho mu karere ka Gasabo, yafashe umwanzuro wo kwifungirana mu nzu, nyuma abaturage batungurwa no kubona inzu iri gucumba umwotsi aho yari yafashe umwanzuro wo kwiyahura kuko yitwikiyemo na we ubwe. Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 gicurasi 2023, iyi nzu akaba ayibanamo n’umugore we Nyirangirukongenda Olive.
Abaturage baturanye n’uyu muryango babwiye BTN TV ko intandaro y’ibi byose ari uko Niyigena ashinja umugore we Olive kumuca inyuma ku kubandi bagabo, bityo bakaba babishwaniyeho bigatuma afata umwanzuro wo kwikingirana mu nzu agatwika byose na we arimo mu buryo bwo kwiyahura. Umwe yagize ati “nari ndi munzu numva ikirahure kiramenetse, tugiye kumva twumva umugore ahamagara abwira umugabo ngo akingure, nibwo yasakuje ngo tumutabare umugabo we atwitse imyenda. Uyu muryango, ntago umugore tuvugana cyane, ariko guca inyuma umugabo we yabikoraga nubwo abihakana, arasambana rwose, impamvu mbivuga ni uko nanjye yigeze kuntwarira umugabo.”
Aba baturage bakomeje bahamya ko Olive aca inyuma umugabo we Niyigena, kuko Niyigena bamuziho gucisha makeya bityo kuba byamurenze agafata umwanzuro wo kwiyahura ni ibintu bigaragara cyane. Undi yagize ati “kuba aca inyuma umugabo we ntago nabihakana, kuko na nimugoroba umugabo yatashye aramubura biba ngombwa ko akinga akajya mu nzu, ni inzu ku yindi ibiba byose tuba tubyumva, yari amaze nk’iminsi itatu aza agasanga umugore ntawe uhari, n’umugabo araza agashyiraho indi ngufuri yamubuze.”
Aba baturage bakomeje bavuga ko nyuma binjiye mu nzu umugabo bamusohora yanegekaye bamushyira hanze, gusa Nyirangirukongenda Olive umugore we yavuze ko afite agahinda ko kuba umugabo we yashatse kwiyahura ndetse akanatwika ibintu byose byo mu nzu, ariko ibyo abaturage bamushinja Atari ukuri kubera ko ibigendanye n’uburaya atabigenderamo.
Yagize ati “uburyo twari tubanye ibyo bari kuvuga byose ni ukumbeshyera, gusa icyo nari muziho ni uko yajyaga anywa inzoga cyane agasinda, no mubyatumye atwika ni uko yari yasinze cyane.” Gusa bamwe mu bagabo batuye muri aka gace bavuze ko kuba bagira inshigano nyinshi bakabura umwanya wo guha abagore babo, ariyo mpamvu abagore bafata umwanzuro wo kubaca inyuma. Umugabo umwe yagize ati “nanjye hari igihe ngera mu buriri nkagita ngenderako, ubwo rero niba umugore yatse akariro akigira kwishakira akandi gakoresho ni ibisanzwe.”
Uwizeyimana Mediatrice ni nyirinzu aba bombi bari bacumbitsemo, yavuze ko yifuza gukorerwa ubuvugizi kugira ngo inzu ye isanzwe kubera ko ari yo yari imutungiye abana. Niyigena n’umugore we Olive bajyanwe n’imodoka y’isuku n’umutekano y’umurenge wa Jali, mu gihe iperereza ryari rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye umugabo gushaka kwiyambura ubuzima.