Mu karere ka Musanze ho mu murenge wa Muhoza ahazwi nko ku Gacuri, abaturage baho bafashe umugore wari ufite ibipfunyika byinshi cyane bamwita umurozi, batangira kumukubita mu ruhame ndetse no gutwika ibyo yari afite, aho muri ibyo harimo amenyo y’abantu, udukingirizo twakoreshejwe, cotex z’abagore ndetse n’imihango y’abagore. Umugabo ukina filime z’urukozasoni yavunitse igitsina ubwo yari mu kazi.
Abaturage batuye aha ngaha batangarije MIE ko uyu murozi muri ibi bamusanganye harimo ibikoresho basanzwe bazi bikoreshwa mu buzima busanzwe, bakavuga ko bishobora kuba biri mu ntandaro ya zimwe mu ndwara bakunda guhura nazo, nk’aho basangaga ibikoresho bikoreshwa mu ma salon abagore bisukishirizamo bakavuga ko bishobora kuba ari bimwe bituma barware umutwe udakira.
Basanzemo udukingirizo twakoreshejwe aho ngo uyu mugore yatangaje ko adukoresha mu guhugisha abashakanye ku buryo umwe aba atakigirira undi ubushake, ndetse cotex zirimo imihango y’abagore bakavuga ko ari izikoreshwa mu kubaroga ugasanga bahuye n’indwara zitandukanye batabizi ku buzima bwabo.
Abaturage batuye aha bakomeje bavuga ko ibi bibabangamiye kuburyo ubuyobozi bwagira icyo bubikoraho kuko wasanga ariwe ukunda kuroga abantu batuye muri aka gace, gusa banatangaje ko nubwo hari abayobozi b’umudugudu bahageze ahakorerwaga ibi byo gutwika ibyo bamufatanye, ariko bamuretse akigendera, bakaba batazi niba azacibwa muri aka gace atuyemo.