Umugore byari bizwi ko yapfuye yagaragaye mu kiriyo cye ameze neza

Umugore w’umurundikazi witwa Rukundo abantu bari bazi ko yapfiriye mu mpanuka, yaje kugaragara mu myiteguro y’ishyingurwa rye bimenyekana ko ari umugabo we, pasiteri Bakenga Kalala wari wateguye iyo mpanuka aho yishyuye abicanyi ngo bice umugore we.  Umugore ufite umugabo yasanzwe yapfiriye mu nzu y’umupadiri

Abicanyi bashimuse uyu mugore baramutwara ariko ntibamwica, ahubwo bamubwira ko batajya bica abana n’abagore, nyuma y’iminsi baramurekura arataha. Urubuga ‘thecut.com’ ruvuga ko abo bicanyi bashobora kuba bari banaziranye na musaza w’uyu mugore. Byose byatangiy ubwo uyu mugore Rukundo yari agarutse mu Burundi aje gushyingura muka se, aza gusohoka mu cyumba cya hoteli yarimo kuri phone avugana n’umugabo we uri muri Australia amuyobora.

Yamubajije uko ikirere kimeze, niba hakonje cyangwa hashyushye, amusaba kujya hanze gufata akayaga, umugore akeka ko ari uko umugabo we amwitayeho, uko niko yabitangaje. Yakomeje avuga ko yageze hanze abantu bagahita bamushimuta, bakamushyira mu modoka yari itegerereje aho hafi ariko ntibamubwira impamvu bamushimuse, baramujyanye nyuma baza kumubwira imipangu yose uko imeze n’uwabatumye ko yitwa Kalala.

Abamushimuse ntago bari bazi ko ari umugabo we, nawe abanza gushidikanya kuburyo abajura bahamagaye kuri telephone agatungurwa no kumva umugabo we atanga amabwiriza ngo bamwice. Nyuma nibwo baje gukora inama banga kugendera ku mabwiriza bahawe n’uwabahaye akazi ahubwo bahitamo kurekura Rukundo, banamufasha kumuha ibimenyetso bizamufasha gushinja umugabo we.

Rukundo yavuze ko ukuriye amabandi yamurebye akavuga ko bataramwica kuko batica abagore n’abana, gusa ngo yakomeje kunyura mu mubabara ukabije kuko bamugumanye iminsi ibiri ari nako bavugana n’umugabo we ngo yongere amafaranga. Kumunsi bamurekuyeho, ayo mabandi yahaye uyu Rukundo memorikadi iriho amajwi bavuganye n’umugabo we ndetse na resi igaragara amafranga yabishyuye.

Inkuru Wasoma:  Ibiryo abanyeshuri barenga 70 bariye mu kigo byatumye bajyanwa kwa muganga

Nyuma yo kumva ko Rukundo yapfuye, nibwo umugabo we yateguye ishyingurwa rye anabeshya ko yapfiriye mu mpanuka. Nyuma y’iminsi mike ishyingurwa rirangiye bari bazi ko yapfuye, uyu mugabo yari yaramarangizanije n’amabandi, uyu mugore Rukundo yasubiye ahitwa I Melbourne guhura n’umugabo washakaga ko apfa. Icyo gihe yari kumwe n’abavandimwe be bari baje kumufata mu mugongo nyuma yo kumva ko umugore we yapfuye.

Rukundo yabwiye BBC ko akigera kuri resitora umugabo we yahise amubona ndetse yubikwa umutwe atangira kuvuga ati “ese amaso yanjye arabona? Cyangwa ni umuzimu.” Umugore Rukundo ahita asubiza avuga ati “Agatangaza ndacyari muzima!” umugabo yahise atangira gusaba imbabazi Rukundo ariko byari imfabusa kubera ko yari yamaze guhamagara polisi.

Rukundo yari afite ibimenyetso byose bifatika bishyirishamo umugabo we. Uyu mugabo Karara avuga ko yashakaga kwica uyu mugore we kubera ko yari ari gutera imbere cyane kumurusha. Uyu mugabo arafunze kuko yakatiwe imyaka 9 muri gereza yo muri Australia. Uyu mugore yatangarije BBC ko ubu yiyumva nk’uwazutse.

Inkuru Wasoma:  Umukozi wa Sacco yasohowe mu Biro afashwe mu mashati bitewe n’umuyobozi we

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved