Umugore Kecapu yambuye umugabo avuze uko yamuhemukiye n’uruhare umugabo yabigizemo.

Mu nkuru twabagejejeho ibushize twababwiye uburyo Jean Luc ubu akaba ari n’umugabo wa Mukayizere Djalia wamenyekanye muri cinema nyarwanda nka Kecapu yataye umugore we babyaranye mbere akajya kubana na Kecapu, ariko mu byukuri hari hataramenyekana amakuru y’impamo y’impamvu byabaye aturuka kuri uyu mugore. Umugabo wa Kecapu mu kaga gakomeye kubera umugore babyaranye mbere yo kubana na Kecapu.

Mu kiganiro ikinyamakuru gikorera kuri YouTube JB Rwanda cyakoranye n’uyu mugore mu kiganiro babashije kugirana, yavuze ko yitwa Alice ariko koko bikaba ari ukuri ko yabyaranye na Jean Luc abana babiri, gusa akaza kumuta mu buryo butunguranye kandi akamusiga mu buzima butamworoheye, gusa Alice yaje kuvuga ko atabasha kuvuga iyi nkuru kubwe, aha mukuru we uburenganzira kuvuga ibyabaye hagati ye na Jean Luc anasobanura impamvu yamutaye.

Mukuru wa Alice yatangiye avuga ko murumuna we Alice yabanye na Jean Luc nk’umugore n’umugabo mu mwaka wa 2015, umwana wabo baza kumubyarana muri 2017 kuri ubu akaba ari hafi kuzuza imyaka 6, gusa avuga ko ibibazo byavutse ubwo uyu Alice yatwite inda ya kabiri, yagize ati “ Alice atwita inda ya kabiri nibwo Jean Luc yahise atangira guhinduka, kuburyo byageze aho aramuta aragenda tugiye gutungurwa twumva ngo yatereye Kecapu ivi.”

Yakomeje avuga ko mbere Jean Luc akibana na Alice yamufashaga muri byose haba no kwita ku rugo, ariko byose byaje guhinduka ubwo yamaraga guterera ivi Kecapu kuko nta kintu yongeye kumufasha, kuri ubu iyo nda yari atwite ya kabiri umwana akaba yaravutse mu mwaka wa 2022 akaba ari hafi kuzuza umwaka, ndetse Jean Luc yataye Alice mukwezi kwa mutarama 2022.

Uyu mukuru wa Alice yakomeje agira ati “ nubwo twatunguwe no kuba yaramutaye agahita aterera ivi Kecapu ariko nta kintu cyadutunguye nanone nko kumva ahise akora ubukwe mu kwezi kwa nyakanga”. Umunyamakuru Bigman yabajije uyu mukuru wa Alice ku makuru yigeze kumva ko Jean Luc yaba yarasabye Alice gukuramo inda mbere y’uko amuta, amusubiza muri aya magambo ati “birashoboka cyane kuko nta kindi kintu nzi cyaba cyaratumye agenda, gusa Jean Luc ashobore kuba atarishimiye ko murumuna wanjye yongera gutwita.”

Inkuru Wasoma:  Umuhanzi Blaisebanks uri I Dubai yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Confirm’ ivuga ku magambo y’urukundo

Amakuru dukesha Bigman avuga ko Kecapu ashobora kuba ariwe ntandaro y’ibi byose, kubera ko mbere Jean Luc na Alice bakibana, Kecapu yahoze ari inshuti y’uyu muryango ariko ashobora kuba atagenzwa na kamwe, ndetse na mukuru wa Alice yatangaje ko Jean Luc yarekeye aho gufasha Alice nyuma yo gushyira hanze umubano we na Kecapu.

Uyu mukuru wa Alice yakomeje avuga ko kuba umugabo n’umugore batandukana ari ibintu bisanzwe, ariko nanone umuryango we wifuza ko byibura niba Jean Luc yarabyaye yagira uruhare mu kurera abana be, yagize ati “ urabyumva kuba umugore afite umwana w’amezi, akagira n’undi mwana uri hafi kuzuza imyaka 6 ni ibintu bigoye cyane kuri we, iyaba yakamufashije byaba bihagije kandi nk’umuryango wacu ni nacyo twifuza.”

Jean Luc na Kecapu bakoze ubukwe mukwezi kwa Nyakanga 2022 ndetse hatangazwa ko bari bamaze imyaka irenga 10 bakundana, ndetse mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama nibwo bashyize hanze amafoto Kecapu agaragaza ko atwite batangaza ko batwite impanga, banavuga ko ari urwibutso bashakaga gusigarana ubwo bafataga ayo mafoto. source: JB Rwanda.

Mu magambo akakaye Ndahiro Valens Papi yijunditse abacyaha abaryamana bahuje igitsina.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved