Kuri uyu wa 11 gashyantare 2023 nibwo inkuru yari yabaye kimomo ko Bishop Gafaranga yakoze ubukwe n’umukobwa uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana Annette Murava, kubera ko mbere ubwo hasohokaga impapuro z’ubutumire abantu ntago babyemeye dore ko hari handitseho ko umuntu watumiwe gusa ariwe uzataha ubwo bukwe, byanashimangiwe n’ababutashye bagasubizwa inyuma abafashe amafoto bakayasibishwa ku ngufu. Bishop Gafaranga yatunguye abantu ubwo hagaragaraga ubutumire bw’ubukwe bwe n’umuhanzikazi Annette Murava.
Amakuru dukesha ikinyamakuru gikorera kuri YouTube JB Rwanda, avuga ko mbere y’uko Bishop gafaranga abana na Murava, yari afite umugore basezeranye ndetse bakanabyarana abana batatu, uyu mugore mukuru witwa Alice akaba yarabanye byemewe na Gafaranga mu mwaka wa 2018, mu butumwa bw’amajwi uyu mugore yavuze ko gafaranga yari yaramutaye kera baratandukanye.
Yagize ati “ n’ubundi ntawari uhari yagiye kera nahisemo kumuha gatanya kuko njyewe ntago nkunda kubangamira abantu, gusa ibyo bintu nta n’ubwo nshaka kubivugaho kuko nta nubwo nanabimenye.” Uyu mugore yatangaje ko atigeze amenya amakuru y’ubukwe bw’umugabo we babyaranye. JB Rwanda yakomeje ivuga ko abasengana na Bishop Gafaranga batunguwe no kumva ngo afite ubukwe,kuko urusengero we na Murava bakoreyemo ubukwe ni nabwo bakoreyemo ubwa mbere mu mwaka wa 2018.
Ibi bikaba biri mu byatumye ubu bukwe buba ibanga rikomeye cyane nk’uko byanagaragaye ku munsi w’ubukwe. Umupasiteri wasezeranije Bishop Gafaranga na Alice nawe ngo yatunguwe no kumva iby’ubu bukwe ndetse biranamubabaza, kuko yagize ati “ abantu nasezeranyije, bakabyarana abana batatu kandi buri mwana akaba ari njyewe wamubatije, mbabajwe n’uko urugo rwabo rwasenyutse.” Abantu bose bari mu rujijo bibaza impamvu ubukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava bwagizwe ibanga n’ibitari byiza abanyamakuru bari babutashye bakorewe.
Bishop Gafaranga asanzwe ari umuvugabutumwa mu rusengero rwabo, ndetse na Murava yari asanzwe abizi ko yari afite umugore we wa mbere banabyaranye abana batatu kuko Bishop na Murava bakundanye kera, gusa JB Rwanda yakomeje avuga ko afite amakuru ko uyu Murava ashobora kuba yarakundanye na Gafaranga akurikiye amafranga nk’uko yabitangaje. Umuhanzi Man Martin yahaye igisubizo cyaburiwe ubusobanuro uwamwise umutinganyi kubw’amagambo yakoresheje.