Ni umubyeyi witwa Mukantaho Jeanne d’arc, ariko bagakunda kumuhamagara mama Darcy, atuye ahitwa Karuruma, yo mu karere ka Gasabo, akaba afite uburwayi bukomeye cyane kuri ubu akaba atabasha kuva aho ari.
Ubwo yaganiraga na Irene Murindahabi, asobanura inkomoko y’indwara arwaye yavuze ko mu mwaka wa 2012, mu kwezi k’ugushyingo tariki yako ya 25 yakoze impanuka ya moto, aho yagiye kurwarira mu bitaro bya CHUK akamaramo igihe, ariko nyuma akaza kuvamo akirimo ibyuma birimo ama tube, bikaza kurangira ukuguru kwe kubaye kugufi kubera amagufa yavuyemo.
Yakomeje avuga ko nyuma yo gukira ariko buri uko yatsikiraga akaguru kahitaga gasubira I bubisi, agasubira kwa muganga bagashyiramo andi ma tube, kugeza ubwo yaje gukira neza noneho ya ma tube bakaza kuyakuramo muri 2017, gusa aza kugira ibibazo aza kunyerera akubita ivi hasi kuri ka kaguru karwaye, hazamo agasebe gatoya mu nkovu arakavuza kanga gukira, abajije umu doctor amubwira ko igisebe cyo mu nkovu kidapfa gukira keretse bamuteyeho uruhu rundi.
Mukantaho yakomeje avuga ko kubera ko yari atwite yategereje ko yabanza kubyara kugira ngo bazabone kumutereraho uruhu kuri cya gisebe, aribwo umwaka ushize yagiye kwa muganga I kanombe, umu dogiteri amubwira ko atamutereraho uruhu atazi impamvu igisebe cyanga gukira, aribwo yakaseho akanyama kuri cya gisebe ajya kugipima, asanga harimo cancer y’uruhu.
Yavuze ko umuganga yakomeje kumukurikirana amukorera ibizamini ngo arebe ko ahantu hose ari muzima, aribwo yaje gusanga hari igufwa ry’ingasire ryangiritse, bamukorera (radiotherapy) ubuvuzi bwo kwica udukoko twa cancer ukwezi kose, ariko aho kugira ngo akire ahubwo rya gufwa rirazamuka riza hejuru kuburyo ryahise rizamo n’amashyira, mugusubira kwa muganga baramubaga bakuramo rya gufwa, mu gihe atekereza ko noneho agiye gukira ahubwo byaranze.
Yakomeje avuga ko kandi ibi byatumye atongera kuba yagenda kuburyo no kuva mu nzu bisaba ko bamuterura, kuburyo ubu icyifuzo cye ari uko yajya kuvurirwa ahantu hakomeye byibura ngo arebe ko bamuvura adaciwe akaguru, ariko ikibazo afite kikaba ari ubushobozi.
Yakomeje avuga ko amaze imyaka abiri ari muri ubu buribwe, ariko umwaka wa nyuma nibwo yababaye cyane kubera ko aribwo bamubaze bagakora muri icyo gisebe cyamuteye cancer, gusa avuga ko kubera uburyo bamukoreye Radiotherapy cancer ntabwo igenda ikwira mu mubiri wose, ndetse abaganga bamubwiye ko kugira ngo aruhuke uwo muruho w’uburibwe ari uko akaguru bagaca.
Kubera uburyo amaze icyo gihe cyose afite icyo gisebe cyatangiye gutanga impumuro itari nziza bigaragara ko umubiri we urimo kubora, kuburyo atanemerera uwo ariwe wese kugera mu cyuma, no kugira ngo aganirize umunyamakuru bikaba byasabye ko aba ari hanze y’icyumba camera akayitereka ku idirishya ry’icyo cyumba.
Yavuze ko asaba ubuvuzi hanze mu kigo cyitwa continental, bamubwiye ko akeneye ibihumbi 10 by’idorari (million 10frw) ko bamuvura agakira kubera ko akaguru katagora, akaba ari gusaba ubufasha kubera ko arababaye cyane, aho atanakibasha kwita ku bana be kubera ibi bibazo. Ukeneye kuvugana na we wakoresha iyi numero +250788673956 Mukantaho Jeanne d’arc.
Umugore yavuze uko mugenzi we yamuteye icyuma, abaturanyi bahishura icyabimuteye.