Umugore n’umugabo bakora akazi k’ubujura bafatiwe mu kazi I Nyamasheke

Umugabo n’umugore  bitwikiriye ijoro biba ihene n’imashini z’ubudozi mu mirenge ya Nyabitekeri na Shangi yo mu karere ka Nyamasheke. Ubu bujura bwakozwe mu ijoro ryakeye ryo kuwa 8 rishyira kuwa 9 Kanama 2023, mu mudugudu wa Kabare mu kagali ka Nyamugari ho mu murenge wa Shangi, no mu santeri ya Gishugi yo mu murenge wa Nyabitekeri.

Amakuru avuga ko abazwiho ubujura barimo umugabo witwa Gad n’umugore  witwa Francine, aho aba bombi saa saba z’ijoro bibye ihene ebyiri n’imashini eshanu zidoda baza gufatwa saa cyenda zo mu rukerera. Uyu mugabo bahimba Gad yafashwe mu gihe abandi birukanse, umugore bafatanwe ari we Francine ni we wajyanye izo hene.

Abaturage baravuga ko ubujura bw’amatungo mu murenge wa Shangi bumeze nabi, bavuga ko hari aho baherutse kwiba inka, babatesheje barayica, bavuga ko muri ako kagali hibwa nk’ingo 10 mu kwezi. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwahamije ko aya makuru ariyo ndetse n’ababikoze bafashwe, bwizeza abaturage ko bagiye gukurikirana ikorwa ry’amarondo mu Mirenge.

UMUSEKE

Inkuru Wasoma:  Ibyakurikiye umugabo n’umugore bishe umwana wabo bakamujugunya mu musarane

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved