Umugore n’umukobwa we w’imyaka 21 bakubiswe n’inkuba bahasiga ubuzima

Nyirabageni Domitille w’imyaka 51 n’umukobwa we Abayisenga Jeannine wa 21, bo mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Gasheke, umurenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, bakubitiwe n’inkuba mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi bahita bapfa, uruhinja rw’amezi 4 bari bafite rurarokoka.  Umunyamideri yagabanije amabere ye nyuma yo kuyongeresha rimwe rigaturika

Amakuru Bwiza dukesha iyi nkuru yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkanka, Ntivuguruzwa Gervais, avuga ko Nyirabageni Domitille n’umukobwa we Abayisenga Jeannine, n’umwuzukuru we wari uhetswe mu mugongo, bari bagiye mu bukwe bwo gufata irembo bwari bubere mu mudugudu wa Rweya, akagari ka Kamanyenga muri uyu murenge wa Nkanka.

Ngo bageze nko muri metero 300 gusa hafi y’urugo rwari buberemo ubukwe,bakiri mu muhanda, hakuba imvura irimo imirabyo n’inkuba byinshi, Ayinkamiye akaba yari ahetse ako kana ke ngo yabyariye iwabo, agatwikiriye umutaka kuko ngo hari hanabanje kuva izuba ryinshi, inkuba ribakubita bikubita hasi bahita bashiramo umwuka n’umutaka irawutwika, ariko uruhinja rwari ruhetswe na nyina mu mugongo ntirwagira na gito rubaba.

Ati: “Byabaye mu ma saa saba n’igice z’amanywa zo kuri uyu wa 16 Werurwe, tukibimenya twahise tuva mu nama twarimo igitaraganya, duhamagara umugabo wa Nyirabageni ari we se wa Abayisenga akaba na sekuru w’urwo ruhinja, turahahurira, hageze dusanga bapfuye, agahinja abaturage bagakuye mu mugongo wa nyina, tubanza ku kajyana ku kigo nderabuzima cya Nkanka ngo harebwe niba nta kibazo kagize tutamenye, basanga ko ni kazima, nta kibazo na gito kagize.’’

Yakomeje avuga ko, RIB ikihagera, nyuma yo kureba ibimenyetso byose bagasanga bigaragaza ko ari inkuba bazize, hemejwe ko bajya gushyingurwa nta rindi suzuma rya muganga ribayeho, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwahise bubimenyeshwa, butanga imodoka ijyana imirambo i Nyamasheke. Iyi mvura yakubiyemo inkuba yahitanye ba nyakwigendera ngo ntiyabaye ikiguye, ubukwe na bwo burahagarara, ibyari ibirori bihinduka ikiliyo, uyu muyobozi akavuga ko atamenye niba nyuma yo kugeza imirambo I Nyamasheke ubukwe bwaba bwaje gukomeza cyangwa babusubukiye ikindi gihe.

Inkuru Wasoma:  Umugabo aravugwaho kwica umugore we amusatuye inda akamukuramo umwana yari atwite kubera impamvu itangaje

Bamwe baturage b’uyu murenge babwiye umunyamakuru wa Bwiza.com ko ibyago nk’ibi ari ubwa mbere bibaye mu murenge wabo, ariko mu butumwa bahawe n’uyu Gitifu, basabwe kujya bitwararika igihe babona imvura ikubye irimo imirabyo n’inkuba, bakirinda kwitwikira imitaka kuko bakeka ko n’uyu mutaka uyu Abayisenga yari atwikiriye umwana we waba wabigizemo uruhare kuko inkuba yawutwitse.

Yanabasabye kwirinda kuvugira kuri telefoni mu mvura,kwirinda kugama munsi y’ibiti n’ibindi byose bwo kwitwararika basabwa ngo birinde izi nkuba, ko bazakomeza kubikangurirwa, buri wese akamenya icyo akwiye gukora igihe abona imvura ije nabi, nk’uku byagenze. Yanongeye gusaba insengero, ibigo by’amashuri, n’ahandi hahurira abantu benshi kugira imirindankuba, anavuga ko abayobozi b’amashuri bose bari barahawe amabwiriza yo kugira imirindankuba, ikora, ku bigo by’amashuri yabo, ko bigiye gukurikiranwa bakareba niba koko byarubahirijwe mu rwego rwo kwirinda ko impanuka nk’izi zagera mu bana ku mashuri n’ahandi hahurira abantu benshi hagomba imirindankuba. Uyu muyobozi yahumurije umuryango wagize ibyago anakomeza abari batahiwe ubukwe kuko na bo ngo bahise bacikamo igikuba cyatumye buhagarikwa bwari butangiye.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yasabye umugore we kumuguza amafaranga 5000 Frw atinze kuyamuha ahita yiyahura

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved