Umugore n’umusore bibwe n’umusore wabinjiriye bafunzwe bavuga ko bazira amaherere

Kuri uyu wa 20 mata 2023 umugore n’umusore batawe muri yombi nyuma y’uko hari umusore waje aho baba arabiba, nyuma uwo musore aza gukubitwa bikomeye. Byabereye mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanga, akagari ka Nyakabanda II. Abaturage bavuze ko uwo musore yinjiye murugo uwo musore n’umugore batuyemo abiba telephone n’ibindi bikoresho ariruka.

Nyuma y’aho ngo uyu musore yagarutse aje kwiba television kuko yari yasize ayicomokoye, ariko baramufata gusa arabacika, bakomeza kumukurikira kuburyo bamufatiye mu kandi gace abaturage batangira kumukubita bamugira intere, kuburyo hifashishijwe imodoka y’umurenge kumujyana ku kigo nderabuzima ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze.

Igihe dukesha iyi nkuru batangaje ko uyu mugore n’umusore batawe muri yombi, bavuze ko Atari bo bakubise uyu musore ahubwo yakubiswe n’abaturage ubwo batabazaga ngo bamufate. Yagize ati “yadusanze mu nzu atwiba telephone ashaka no kwiba television abantu bavuza induru nibwo abaturage bahuruye baza bamukubita, polisi ije nitwe ifashe kandi nanubu telephone ntiturayibona.”

Inkuru Wasoma:  Abagore babiri barimo na nyina batawe muri yombi nyuma yo gufatwa bagurisha uruhinja rwe rw’amezi abiri

Mugenzi we yavuze ko Atari kumva uburyo umujura aza kwiba agatwara ibintu, uwibwe akaba ari we ufungwa akaba ari gusaba inzego ko zabarenganura kuko nta ruhare bagize mu gukubita uyu musore w’umujura. Amakuru avuga ko uyu musore agejejwe ku kigo nderabuzima yashyizwemo serum hategerezwa imodoka imujyana CHUK kuko yari arembye.

Abayobozi bo muri aka gace batangaje ko bugarijwe n’abajura bakabije ariko abakubise uyu musore bakaba bakoze amakosa yo kwihanira. Abaturage batuye muri Kigali no mu nkengero zayo bamaze iminsi bavuga ko bugarijwe n’abajura kuburyo na polisi nay o yahagurukiye iki kibazo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved