Murungi Diane umaze iminsi avuga ko yabyaranye na nyakwigendera pasiteri Theogene Niyonshuti umwana w’umukobwa kuri ubu ufite imyaka 6, ndetse akaba anamutwitiye inda y’amezi 7, mu buryo butunguranye yaje kwivuguruza avuga ko inda atwite Atari iya Pasiteri Theogene, ahubwo yashutswe na bamwe mu bavuga ko ari abapasiteri bamusaba ko yatangaza ayo makuru.
Uyu mugore waje kumvikana avuga ko ari gusaba imbabazi by’umwihariko Uwanyana Assia umugore wa nyakwigendera pasiteri Niyonshuti, yavuze ko umwana wa mbere yabyaye byo koko ari ukuri yamubyaranye na niyonshuti, akomeza ashimangira ko hari ibyangombwa byo kwa muganga birimo ifishi y’umwana, iriho amazina y’ababyeyi Niyonshuti Theogene na Murungi Diane, ariko akaba yari yarabigize ibanga kuva kera hose kugeza ubwo bamwe mu bapasiteri baje bakamushukisha amafaranga ngo abivuge.
Mu majwi ye Murungi yumvikanye agira ati “ubundi aba bapasiteri batangiye kumbwira ko nabivuga ku kiriyo cya pasiteri Theogene.” Murungi Diane yavuze ko abapasiteri bamushutse kugira ngo aze ashyire hanze ko yabyaranye na Niyonshuti, ni uwitwa pasiteri Claude, Yongwe n’uwitwa Justin, aho bamuhaye amafaranga ibihumbi 50frw nk’ikiguzi cyo kuza kuvuga.
Mu kiganiro yagiranye n’uwitwa Camarade, Murungi yavuze ko ikintu abona aba bari bagamije ari ugusebya nyakwigendera Niyonshuti ndetse n’umugore we Uwanyana Assia, akaba abona nta kindi bari bagamije. Avuga ko batangiye kumwegera nyuma gato y’uko Niyonshuti apfa, batangira kumusaba ko azavuga ko yabyaranye na Theogene, anavuga ko banamusabye ko yavuga mu gushyingura gusa ntiyabikora.
Abajijwe niba koko nk’uko yabivuze inda atwite itari iya Niyonshuti, Murungi yumvikanye agira ati “iyi nda ntwite yo ni iy’undi mugabo utari Theogene, gusa umwana nabyaranye na Theogene ni uwo w’umukobwa gusa witwa Akeza.”, aho ngo uyu mwana yiga mu kigo giherereye I Shyorongi yewe Niyonshuti akaba ari we wahamujyanye kwiga anamurihira.
Murungi yumvikanye asaba imbabazi Uwanyana Assia umugore wa Nyakwigendera Theogene avuga ko atagakwiye kuba yaratumye ibi bigera hanze, asaba n’imbabazi abanyarwanda muri rusange avuga ko ibyo yakoze ari amakosa akomeye, kuko iyo aba bapasiteri ngo batamushuka, yari kubibwira Uwanyana gusa ubundi bagashaka uko babikora ku giti cyabo.
Amakuru y’uyu mugore Murungi Diane ajya kumenyekana bwa mbere yashyizwe hanze n’uvuga ko ari pasiteri Claude, aho yari yakoze ikiganiro n’abanyamakuru batandukanye maze baza guhamagara Murungi kuri terefone ababwira amakuru yose uko ameze, ari n’aho yavugiye ibyo kubyarana na Nyakwigendera Theogene n’uburyo bahuye atazi ko afite umugore akamushakira inzu yo kubamo akanamufasha.
Kugeza n’ubu imbaga nyamwinshi y’abari gukurikira ibiganiro byaba ibiri gukorwa n’uyu Murungi Diane ndetse n’abari kubikora bamuvugaho, ntabwo bari bemera ko yabyaranye na Niyonshuti, hakubitiraho n’iki kintu cyo kwivuguruza avuga ko yabyaranye na Niyonshuti akaba anamutwitiye ariko akagaruka avuga ko babyaranye ariko inda atwite ubu itari iye Niyonshuti, bahamya neza ko hari ibyihishe inyuma cyane bitaramenyekana kuri uyu mugore.