Umugore w’imyaka 36 wo mu Karere ka Kayonza bikekwa ko yakoraga umwuga w’uburaya, yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye, inzego z’umutekano zihita zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyo yazize. Umurambo wa nyakwigendera wagaragaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2023, mu Mudugudu wa Gasogororo mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange. Dore uko urubanza rwa babantu bane bakurikiranweho kwica umuntu bamuroze rwagenze byatumye bakatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Amakuru avuga ko uyu mugore bikekwa ko yari asanzwe akora umwuga w’uburaya mu ijoro ryo ku Cyumweru yari yiriwe mu kabari asangira n’abarimo abakarani bukeye abo babanaga mu gipangu basanga yapfuye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugore koko yasanzwe mu nzu yapfuye ariko ko hatari hamenyekana icyo yazize.
Yagize ati “Uwo muntu koko yarapfuye, twaraye tugiyeyo dusanga ari mu nzu yapfuye, twahurujwe n’abantu, ubu hahise haza inzego z’umutekano zibishinzwe zirapima kugira ngo hamenyekane icyo yazize, umurambo ubu wahise ujyanwa gupimwa mu bitaro bya Rwinkwavu.”
Kabandana yavuze ko nta gikomere uwo muntu yasanganwe ku buryo ngo baheraho bavuga ngo nibura yishwe n’ikintu iki n’iki, avuga ko mu minsi mike hazagaragazwa icyo yazize kuko inzego z’umutekano zatangiye iperereza kandi ko n’umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gupimwa. Mu marira menshi Fridaus wabyaranye na ndimbati avuze ibizaba ubwo mu rukiko nta kintu bazaba bamufashije mu kumusabira ko Ndimbati amufasha kurera abana.