Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rugarama, mu Kagari ka Rwesero, mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza, mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo inkuru yabaye kimomo ko hari umugabo witwa Gatoya ukekwaho gutema umugabo witwa Bernard bapfa ko yamwinjiriye urugo maze bose batabwa muri yombi, aho ubu bafunzwe. Amakuru akaba avuga ko umugore bapfa yitwa Liberatha na we akaba afunzwe hamwe nabo.
Amakuru yagiye hanze ni uko RIB yataye muri yombi aba bagabo bombi ndetse ikaba yaratangiye iperereza hashakishwa impamvu yaba yarateye iki kibazo. Ndetse bivugwa ko Gatoya yafunzwe igihe kirenga umwaka azira kurwana, maze Bernard yinjira urugo rwe. Bikanakekwa ko igihe uyu Gatoya yari afunzwe, umugore yagurishije ismabu amubwira ko agiye gusana inzu, nyamara agiye gusangira na Bernard ayo mafaranga.
Uyu mugore yabyaranye abana batandatu na Gatoya, bivugwa ko igihe Gatoya yari afunzwe Bernard ntiyaretse uwo mugore kuko yari yarakuye abana ba Gatoya mu mirire mibi ndetse igihe cyarageze umugore akajya avuga ko akunda Bernard aho gukunda Gatoya. Amakuru avuga ko mbere y’uko Gatoya afungwa yari yarareze Bernard n’umugore we Liberatha maze RIB ibahamagaje ntibitaba.
Umunsi umwe nibwo Gatoya yahawe amakuru ko umugore we Liberatha ari gusangira ikigage na Bernard arangije ashyira umuhoro mu gikapu abasanganye ahita atema Bernard mu mutwe. Ibi bimaze kuba abaturage bajyanye Bernard kwa muganga ndetse babanje kumukubita bamuziza ko yari ashatse kwica umuntu. Kugeza ubu Gatoya, Bernard na Liberatha bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana.