Umugore wa Danny Nanone agaragaje impamvu nyamukuru Danny Nanone asubijwe mu rukiko nyuma yo kugirwa umwere.

Ku itariki 19 nzeri 2022, umuraperi Ntakirutimana Danny wamenyekanye mu muziki aririmba injyana ya Hiphop nka danny nanone yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore babyaranye nk’uko twabibagejejeho muri iyi nkuru.

Nyuma yo gushaka ibimenyetso urukiko rwaburanishije uru rubanza rwa Danny nanone kuwa 04 ukwakira 2022, isomwa ryarwo ryabaye kuwa 06 ukwakira 2022 urukiko rutegeka ko Danny arekurwa kuko nta bimenyetso bimushinja byagaragaye binagenda gutyo arafungurwa nyuma y’uko yari amaze igihe afunzwe.

Danny Nanone ubwo yari afunzwe ntago bwari ubwa mbere atawe muri yombi azira gukubita ni gukomeretsa uyu mugore babyaranye, kubera ko no mu mwaka wa 2016 yigeze gufungwa nabwo urukiko rusanga ari umwere ruramurekura, gusa kugeza kuri ubu ntago abanyarwanda n’abafana ba Danny nanone bari barumva uruhande rw’umugore we ngo nawe avuge ukuri kwe, kugeza kuri uyu wa 9 ukuboza 2022.

Mu kiganiro uyu mugore yagiranye n’ikinyamakuru mamaurwagasabo, yavuze ko koko yabyaranye na Danny nanone ndetse ubu bakaba bafitanye umwana w’imyaka 9 w’umuhungu, ariko intandaro iri ku kutumvikana kwabo ikaba ari uko Danny atajya yita ku mwana we, yagize ati” njyewe iyo mfite akazi nta kibazo mba mfite, kuko Danny kuva twabyarana nta kintu nigeze musaba na kimwe, ariko mu gihe ntafite akazi iyo musabye ko yamfasha njye n’umwana ambwira kubaga nkifasha”.

Bamubajije niba we na Danny batabana, uyu mugore yavuze ko ariko bimeze koko ko batabana.  Nuko bamubajije nyirizina intandaro y’ifungwa rya Danny nanone mu gihe cyashize, uyu mugore yabisobanuye mu magambo agira ati” nari maze iminsi nta kazi ngira, ubusanzwe iyo ntari kumusaba amafranga tuba tumeze neza, ari nabyo byatumye ubu ntwite inda ya kabiri ya Danny, ariko mbere gato y’uko afungwa, danny Nanone yashatse ko nkuramo inda ntwite ndabyanga”

Uyu mugore yakomeje avuga ko Danny yamujyanye kwa muganga, bakigerayo umuganga wari wavuganye na Danny ashaka kumuvura atanabanje kumubaza icyo arwaye, umugore ahita akeka ko byanga byakunda bashaka kumuvaniramo inda atwite, abyanze Danny ahita amubwira ati” uzabage wifashe nanone”.

Nyuma nibwo Danny yaje murugo aho uyu mugore atuye, amubaza impamvu adashaka gukuramo iyo nda, umugore amubwira ko adashaka kuyikuramo niho havuye uburakari bwa Danny wahise afata umugore mu ijosi atangira kumuniga akoresheje inzara, mu gutabaza nibwo hanze havuyeyo umwana wo kwa Danny wari aho ngaho Danny mu kugira ubwoba asohoka yiruka, umugore we amukurikira amukubita igikoresho cyo mu gikoni ku mutwe, akaba ariho havuye intandaro y’ifungwa rya Danny.

Inkuru Wasoma:  Ni ukubera iki abagabo bafata abagore bafite ikibuno kinini nk'abo gukora imibonano mpuzabitsina gusa?

Uyu mugore yakomeje avuga ko yahise ajya kuri RIB agahurirayo na Danny wari uje nawe kuvuga ko umugore yamukubise, kuko yakekaga ko kubwo kuba amusize anegekaye atahita ajya kurega bityo nasanga Danny yareze ikirego cy’umugore kizafate ubusa, aribwo yahageze batangira kumubaza aho bakura Danny bagatungurwa no kubona yinjiye nawe aje gutanga ikirego, aribwo bahise bamufata bakamufunga.

Uyu mugore yakomeje avuga ko kandi kugira ngo Danny afungurwe ari uko yamusabiye imbabazi kubwo kuba sebukwe yaramwinginze ngo atange imbabazi Danny ntibamumanure I Mageragere, gusa ariko ngo na nyuma yo kuva muri gereza Danny ntago ajya yita ku mwana we w’imfura n’uwo umugore atwite wa kabiri, ubu uyu mugore akaba yaramaze kongera gutanga ikirego mu rukiko cyo gusaba Danny kwita ku bana be.

Ngo ubwo yajyaga gutanga ikirego mu kagari, Danny yaje kwitaba yemera ko azita ku bana be ariko ntago ajya abikora nk’uko kuva uyu mwana afite imyaka ibiri yari yaremeye ko azajya atanga ibihumbi 10 buri kwezi ariko ntabikore, gusa ababyeyi ba Danny bari barambiwe ko uyu mugore aza iwabo buri gihe gushaka Danny batanazi aho ari naho aba kuko niyo bamuhamagaye kuri phone ntago ajya abitaba.

Kugeza ubu uyu mugore yakomeje avuga ko Danny yihungije inshingano ndetse akaba yaranashatse kuvanamo inda umugore we atwite, akanifuza ko aho guha uyu mugore n’igiceri ahubwo yamuha umwana akamujyana, ariko umugore akabyanga kubera ko Danny yifuza ko naramuka ajyanye umwana uyu mugore atazongera kumubona n’indi nshuro n’imwe.

Yakomeje avuga ko umwana atakijya ku ishuri, ndetse no kubona ibyo arya ari ikibazo cyane ko nta kazi afite muri iki gihe, uwakababaye hafi akaba ari Danny babyaranye ariko akaba adashaka kubitaho no gufasha uyu mwana. Uyu mugore yanatangaje ko urubanza mu rukiko ruzaba tariki 30 Mutarama 2023 ubwo bazaba baburana ku ndezo y’abana be na Danny Nanone.

Umwe muba shoferi yagaragaje impamvu nyamukuru iri gutuma imodoka za HOWO ziri gukora impanuka cyane muri iki gihe.

Amashirakinyoma ku ifoto y’umubikira wagaragaye mu ruhame atwite.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved