Nk’uko ubusanzwe bivugwa ko buri bantu bashakanye bagira ikintu bakora bari kumwe, bakagihuriraho kikabongerera urukundo, Sabrina Elba, umugore w’icyamamare muri filime, Idris Elba yahishuye ko we n’umugabo we bogera hamwe buri gitondo bityo bikabafasha kongera urukundo mu myaka itanu yose bamaze bari kumwe.
Ibi Sabrina Elba yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa People Magazine ubwo yabazwaga ikintu gituma urukundo rwe n’umugabo we ruhora ari rushya.
Sabrina yagize ati: “Urebye dufite ibintu byinshi dukora kugira ngo umubano wacu udakonja, ariko hari ikindi kintu mfata nk’igitangaje kidufasha. Buri munsi twogana mu bwogero, buri gitondo byabaye nk’ihame iwacu”.
Uyu munyamidelikazi w’imyaka 35 yakomeje agira ati: “Nicyo kintu kiri romantic kituranga. Iyo umwe abyutse mbere hari aho agomba kujya, abyutsa undi kugira ngo twogane twese. Kogana buri munsi tunaganira gahunda z’umunsi nibyo bituma twumva urukundo rwacu ari rushya buri munsi. Ibaze ko ntawakoga undi adahari!”
Idris Elba yamamaye muri filime zitandukanye zirimo; Luther, The Wire, Beast n’izindi nyinshi. Idris Elba na Sabrina Elba barushinze mu mwaka wa 2019 nyuma y’imyaka 3 bari bamaze bakundana. Aba bombi baheruka kugera mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2023 ubwo bari baje mu muhango wo kwita ingagi izina.