Umugore wa Murungi Sabin yashimangiye urwo akunda umugabo we bikomeje kuvugwa ko aherutse kumuca inyuma

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gusakara amashusho bivugwa ko ari ay’umunyamakuru Munyengabe Murungi Sabin wa ISIMBI TV, avuye gusambana n’undi mugore, umugore bashakanye, Gasagire Raissa, yirengagije ibiri kuvugwa ku mugabo we, yongera gushimangira ko akunda umugabo we. https://imirasiretv.com/eric-semuhungu-wamamaye-nkumutinganyi-yavuze-ko-yifuza-kubyara-umwana-wumuhungu/

Amashusho bivugwa ko ari aya Sabin akomeje guhererekanwa n’abantu benshi, aho bivugwa ko yari avuye guca inyuma umugore we ndetse ubwo yageragezaga guhanga ngo batamufata, yuriye igipangu ntibyarangira neza kuko yamanutse nabi ahita avunika. Iby’iyi mvune abantu benshi babihuza n’itangazo uyu munyamakuru aherutse gushyira hanze, avuga ko abaye ahagaritse akazi kubera impamvu z’uburwayi.

Icyakora na n’ubu biragoye kwemeza ko ariya mashusho yafatiwe mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, ari aya Sabin koko, kuko ntabwo agaragaza isura ye neza. Bivugwa ko Sabin yari yagiye gusura uriya mugore usanzwe ari inshuti ye, ngo nyuma yo gufatwa akagerageza gusimbuka igipangu bikaba byarabaye intandaro yo kuhavunikira.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, umugore wa Munyengabe Murungi Sabin yahishuye ko adatewe ubwoba n’amagambo asebya umugabo we maze amwereka urwo amukunda. Ati “Turi umuryango mwiza, Imana yaturemeye amashimwe menshi natwe tuyasangira n’abandi. Urukundo ruganze kandi ruzatsinda iteka. Ndagukunda papa ‘I.M.O.K’.”

Aya magambo yanyuze Murungi Sabin kuko na we yahise ashyiraho umutima. Nyuma y’ibyatangajwe n’umugore wa Sabin, hari abamusubije bagaragaza ko ari umugore w’umutima, bashimangira ko akoze igikorwa cy’ibutwari.

Ku mbuga nkoranyambaga zirimo na ‘YouTube’ hamaze iminsi hari uguterana amagambo ndetse arimo na munyangire ku buryo n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rutari kubirebera, ababikoramo ibyaha bakurikiranywa. https://imirasiretv.com/eric-semuhungu-wamamaye-nkumutinganyi-yavuze-ko-yifuza-kubyara-umwana-wumuhungu/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved