Umugore wa pasiteri Theogene avuze uko yasanze bimeze aho impanuka yabereye n’uburyo yamubonye bakimukura mu modoka

Uwanyana Assiya umugore wa nyakwigendera pasiteri Theogene Niyonshuti ‘Inzahuke’ yavuze ko umunsi umugabo we ava mu rugo agiye mu Bugande kuwa kane tariki 22 Kamena 2023, yari agiye kuzana umuryango w’inshuti zabo umugabo n’umugore bari bagiye kuza kubasura. Uwanyana yakomeje abwira umunyamakuru Sabin ko Donath ari umusore wari wavanye na Theogene mu rugo muri urwo rugendo yamuherekeje.

Kuri uwo munsi ngo bakomeje kuvugana mu rugendo rwose, kugeza ubwo Niyonshuti yageze mu Bugande akongera kuvugana n’umugore we amubwira ko abo agiye kureba ababonye, ndetse yewe aranabavugisha ababwira ko abiteguye kuko yari yasigaye mu rugo kugira ngo abitegure, nabo bamubwira ko mu gihe kitarambiranye baraba bahageze.

Hashize igihe Uwanyana yongeye guhamagara umugabo we, yitabwe n’umuntu w’umugande utazi kuvuga ikinyarwanda neza. Yagize ati “naramuhamagaye nitabwa n’umugabo utazi kuvuga ikinyarwanda neza, ambwira ko umugabo wanjye yapfuye nabo bari kumwe bose.” Nahise numva ibyo ari kumbwira Atari ukuri, mubwira ko yareba neza akareba ko Atari kureba ahantu hatari ho, ariko ni uko kubyumva byari bimugoye.

Muri iryo joro, uwo mugabo yamurangiye aho byabereye hafi n’umupaka na Kabale, Uwanyana ahita ava mu rugo n’umuhungu umwe mubaba murugo witwa Big Head,umugabo w’umuturanyi bita Vicent n’undi bita papa Tresor, bava murugo bajya ku mupaka barateresha (ibyangombwa) bakomeza kugenda bagera aho byabereye. Mu kugera aho impanuka yabereye basanze hari ama ‘breakdown’ ari gukurura izo modoka zagonganye ariko byanze.

Ati “ubwo twicaye aho ku muhanda, bakomeza gukurura ariko biranga, gusa cya kimodoka cya bus ya Simba cyari cyabamize bagiyemo imbere. Bakomeje gukurura nuko bavuga ko baba baretse bukabanza gucyaho gatoya, ubwo twakomeje kwicara busa n’ubukeye kuko byabaye saa kumi n’ebyiri. Ubwo kuko imodoka yari yabataye ahantu hasa n’agakingo, bageze aho bataangira kuyikatakata.”

Uwanyana yakomeje avuga ko yageze aho akabwira Big head bari bajyanye ko yajya kurunguruka akareba niba koko ari umugabo we urimo. Ati “njye numvaga ntabyumva, nkumva arahumeka ariko abantu bakavuga bati ugomba kwihangana nta kundi. Nabonaga papa Tresor nkabona ari kurira, gusa hari ibintu bari bavuganye ntari kubyumva, bavuga ko abari mu modoka batari butamuke, nkabona bari kongorerana nababaza ibyo barimo ahubwo bakarira aho kunsubiza, nkavuga nti ‘buriya wasanga yakomeretse cyane’ ariko ibyo gupfa byo rwose ntabwo birimo.”

Inkuru Wasoma:  Abayisiramu babiri bakurikiranweho gufata kungufu umwana w’umuhungu w’imyaka 10 muri seminari

‘’La tete uko yahengereje yagarutse ari gutitira maze arambwira ati ‘mama uzi ko ari papa?’ nahise numva ntababeshye amaboko atentebutse numva ndatengushywe numva ndatitiye, numva mu mutwe ubwonko buvuyemo, ariko ndikomeza ndahaguruka bamukuramo, namwe murabyumva ukuntu byari bimeze, abantu batsikamiwe n’icyo kimodoka namwe murabyumva.”

Uwanyana yakomeje avuga ko babakuyemo bakabajyana mu bitaro biri mu mugi aho bakabakorera amasuku, gusa uwarokotse iyo mpanuka y’imodoka ni Donath kuri ubu uri muri koma kubera ko yaviriyemo mu bwonko, ibihaha nabyo byarangiritse kuko niko kwa muganga bababwiye, ndetse bababwira ko icyizere cyo kubaho ari gike.

Nyuma yo kumuvana mu bitaro babakoreye amasuku, imibiri yabo barayibahaye bagaruka mu Rwanda aho bageze mu Rwanda muma saha ya saa tanu, bahita babajyana mu bitaro bya Kacyiru. Yakomeje avuga ko urupfu rw’umugabo we rwamushenguye cyane, gusa nubwo ari mu bibazo bikomeye cyane akaba azakomereza aho umugabo we yasize atushije.

Mu butumwa Uwanyana yanyujije kuri whatsapp ye avuga ku rupfu rw’umugabo we Theogene yagize ati “Ntwari yanjye wambereye byose kuri njye no ku banyarwanda bose wabaye intwari, ndagukunda nubwo wavuye mu mubiri ariko kuri njye uracyariho.” UKENEYE KUVUGISHA UMUGORE WA PASITERI THEOGENE, UWANYANA ASSIYA MU BURYO BUMWE CYANGWA UBUNDI NO KUMUBA HAFI MURI IBI BIHE ARIMO WAKORESHA IYI NIMERO YE BWITE>>> 0783413085

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved