Umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye, yavuze ko adakangwa n’uruvugo kuko abamuvuga batuma arushaho kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga ndetse bikagera n’aho n’Umuryango w’Abibumbye na wo umwitaho.

 

Ibyo Angeline Ndayishimiye yabitangarije mu masengesho yateguwe na Perezida Ndayishimiye Evariste agamije gushima Imana ku bw’imyaka itanu amaze ayoboye u Burundi.

 

Yagize ati “Iyo bamvuze iki mpita ngira ingufu zisumbye icyo kintu kugira ngo bazavuge nibageraho bavuge bati ‘reka tubireke’. Sinshika intege njyewe ngo baramvuze kuko baba bari kumenyekanisha mu mahanga bigatuma hari abibaza bati ‘Angeline Ndayubaha ni nde?.”

 

Yakomeje avuga ko kumuvuga bidashobora kugira icyo bimuhinduraho, ko ahubwo bimwubakira gukomera kugeza no mu Muryango w’Abibumbye.

Ati “Sinzigera nshika intege kubera ibyo bavuze. Ntibikunda mubireke. Ntimukajye murara mukanuye ngo barimo baramvuga. Baba barimo bankomeza, banyamamaza, bangira icyamamare bari kumenyekanisha ku Isi hose kugira ngo Loni ikunde yongere kumpa ishimwe.”

 

“Abantu bamvuga bose baranyamamaza bagatuma Umuryango w’Abibumbye ukunda kongera kuyitaho uti ‘reka turebe ibyo barimo baravuga’. Baravuga Isi yose ikareba iti ‘Uwo muntu ni nde ameze ate’?. Ni njyewe n’Imana yanjye nkomezwa na Kirisitu ni we utanga inkomezi.”

 

Ishimwe Angeline Ndayishimiye yagarukagaho ni iryo yahawe n’Umuryango w’Abibumbye mu 2023 mu bihembo byitwa ‘UN Population Award’ bihabwa abantu bagize uruhare rufatika mu bikorwa by’iterambere no gukemura ibibazo byugarije abenegihugu.

 

Iryo shimwe umugore na Perezida Ndayishimiye Evariste yarihawe ku bw’Umuryango yashinze mu 2019 witwa Fondation Bonne Action-Umugiraneza ukora ibikorwa by’ubugiraneza.