banner

Umugore wa Tshisekedi yasuye abarwanyi ba FDLR mu bitaro

Ku wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2025, umugore wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denise Nyakeru Tshisekedi, yatangaje ko yasuye abasirikare b’iki gihugu bakomerekeye ku rugamba barimo na M23, gusa benshi baza kugwa mu kantu nyuma yo kubona ko mu bo yasuye harimo abarwanyi b’umutwe wa FDLR.

Abarwanyi Denise Nyakeru Tshisekedi yasuye ni abari mu mavuriro ari mu bigo bya gisirikare bya Kokolo na Tshatshi.

Amafoto yashyizwe hanze, agaragaza Denise Nyakeru Tshisekedi aganiriza abakomerekeye ku rugamba barimo n’umusore wari wambaye isengeri afite ku kaboko ibirango bya CRAP.

Commando de recherche et d’action en profondeur (CRAP) ni umutwe w’ingabo udasanzwe wa FDLR. Bivuze ko uyu musore wasuwe n’umugore wa Perezida Tshisekedi ari wo abarizwamo.

Ubutumwa Denise Nyakeru yashyize hanze bushimangira ko azi neza ko mu bo yasuye harimo n’abarwanyi ba FDLR, kuko nyuma y’aho yahise asohora ubutumwa bushimira ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo ikorana bya hafi na FDLR mu rugamba rwo guhangana na M23.

Inkuru Wasoma:  M23 yahaye ingabo za RDC ziri i Goma amasaha 48 yo kurambika intwaro

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko iki gikorwa cya Denise Nyakeru gishimangira imikoranire iri hagati ya FDLR na Leta ya RDC.

Ati “Uyu ni umutwe wakoze Jenoside washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2001, ariko ukaba warabaye umufatanyabikorwa ukomeye w’igisirikare cya Congo mu ntambara yo kurwanya M23 n’Abanye-Congo b’Abatutsi, bifatanyije n’Ingabo za Monusco, iz’u Burundi, iza SADC, abacanshuro b’Abanya-Burayi n’imitwe ya Wazalendo na Nyatura.”

Yakomeje avuga ko “ndatekereza ko tudakeneye ibindi bimenyetso by’ubufasha uyu mutwe ukomoka mu Rwanda wakoze Jenoside, ndetse ukaba ukomeje gukwirakwiza iyi ngengabitekerezo y’ubwicanyi mu ihuriro ryose rya FARDC, uhabwa n’inzego zo hejuru i Kinshasa.”

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko iki gikorwa cya Denise Nyakeru, cyabaye nyuma y’amasaha make uwari umuyobozi w’umutwe w’igisirikare wa FDLR, Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega yishwe, nyuma yo kugerageza kumuramira kwa FARDC.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved