Umugore wa Yanga yahishuye uko yamwereye imbuto bigatuma ahindura idini.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kanama 2022, habaye isengesho ryo gusabira Nkusi Thomas (Yanga) uherutse kwitaba Imana ryabereye muri New Life Bible Church. Iri sengesho ryitabiriwe n’abantu benshi barimo abagize umuryango w’iki cyamamare ndetse n’inshuti z’uyu mugabo wabaye umwami w’agasobanuye.

Yanga aheruka guhitanwa n’uburwayi bw’Umwijima ubwo yari mu gihugu cya Afurika y’Epfo yagiye gusura umuryango we. Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru INYARWANDA cyari muri uyu muhango abitangaza,Umugore wa Yanga yashimiye abantu uko bamubaye hafi, avuga ko yamenyanye na Yanga mu mwaka wa 2006, bakaza gushyingiranwa mu mwaka wa 2011.

Avuga ko wari umwanzuro utoroshye nk’Umuyapani ugiye gushyingiranwa n’umunyafurika, “ariko yari afite umutima mwiza, nari nzi ko tugomba kugira urugo rwiza”. Avuga ko mu buzima bwe azi Yanga nk’umuntu mwiza kandi nubwo abantu bamuzi nk’umusitari yari umuntu ucisha macye kandi w’umwemera Mana ku rwego abantu batakumva.

Ikindi ni uko yahoraga iteka amubwira ko Kristo ari igisubizo. Yanga yanahinduye umugore we ava mu Idini ry’Ababuda, aba umukirisitu. Umwe mu bapasiteri wabanye na Yanga muri Afurika y’Epfo yavuze ko ibipimo byagaragaje ko arwaye umwijima byasabaga ibihumbi 250 by’amadorali (asaga miliyoni 250Frw) ngo bamuhindurire umwijima.

Inkuru Wasoma:  Biravugwa ko Bruce Melodie n’umunyamakuru ukomeye avuga ko amwanga cyane bapfuye umukobwa Bruce yateye inda akamwihakana

Ayo mafaranga ngo yari yabonetse ariko kuko wari warangiritse cyane, byarangira Yanga atabarutse. Umuvandimwe wa Yanga,Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti yavuze ko Yanga mu minsi ye ya nyuma yari yishimye cyane ndetse mbere yo gupfa yasabye abantu kutazarira.

Yagize ati ”Ku bwa Tom, umutima wanjye urababaye cyane ariko reka dukomere ku bwe, kuko ni cyo yadusabye kuva ku munsi wa mbere. Imana yakunze Tom imusogongeza urupfu bwa mbere kugira ngo yumve ko ihari.” Pasiteri wari uyoboye umuhango wo gusabira Yanga yasomye ijambo ryo gusoza muri 2 Samuel 12, ahumuriza umuryango, avuga ko Imana igihari. Yavuze kandi ko nubwo Yanga agiye, Yesu we agihari. Yanga arashyingurwa kuri uyu wa mbere mu irimbi rya Rusororo.  source: umuryango

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved