Umugore wabyaye umwana akavuga ko imbeba zamuriye ari mu maboko Atari aye

Umugore wo mu kagali ka Buruba mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze aravugwaho kwihekura, nyuma yo kubyara umwana akaburirwa irengero. Abaturanyi b’uyu mugore bavuga ko yabyaye umwana kuwa 27 Kanama 2023 mu ijoro ahagana saa saba, ngo muma saa munani z’ijoro akajya kwa muganga umwana amusize murugo, akaba yemeza ko yagarutse akamubura bityo imbeba zishobora kuba zamuriye.

Ibi byateje urujijo kuko abantu bari kwibaza uburyo imbeba zariye umwana zikarya n’imyenda nyina yari yasize umufubitse. Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye Kigali Today ko uwo mugore yamaze kugezwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB sitasiyo ya Cyuve aho akurikiranweho icyaha cyo kwihekura.

SP Mwiseneza yavuze ko uyu mugore asanzwe abana n’umugabo we mu buryo butemewe n’amategeko. Icyakora SP Mwiseneza yavuze ko ‘birenze ukwemera kumva umuntu ashobora kwihekura akiyicira umwana, nubwo bigikurikiranwa bitaramenyekana, kuko bivugwa ko yabyaye agasiga umwana murugo akajyana na nyirabukwe ku kigo Nderabuzima bagaruka uruhinja bakarubura, iperereza rikaba rigikomeje.’

Yakomeje abwira abantu ko bagomba kumenya ko kwihekura ari icyaha gihanwa n’amategeko, nubwo umuntu yaba afitanye ikibazo n’umugabo ntabwo umuntu yashakira umuti mu kwihekura.

Inkuru Wasoma:  Hashyizweho igiciro gishya cy'ibigori

Inkuru Wasoma:  Dr Frank Habineza arahamya ko azahatana na Perezida Kagame mu matora y’umwaka utaha wa 2024

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved